03 Nyakanga 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Perezida Kagame mu nama ya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muri RDC

20 Kamena 2022 - 11:37
Perezida Kagame mu nama ya EAC yiga ku bibazo by’umutekano muri  RDC
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo.

Iyo nama iteranye mu gihe inyeshyamba za M23 zikomeje kwigarurira ibice bitandukanye by’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru (Nord Kivu) nyuma y’aho Leta ya Congo yanze kumvikana na zo ikazita umutwe w’iterabwoba mu gihe zigizwe n’abaturage ba RDC baharanira uburenganzira bw’abavuga Ikinyarwanda.

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, ari na we watumije iyo nama igamije gushaka igisubizo cy’amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yakiriwe hamwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo na Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yahagarariwe n’Ambasaderi wa Repubulika ya Tanzania muri Kenya John Stephen Simbachawene.

Ni bwo bwa mbere Perezida Kagame na Tshisekedi bahuye nyuma y’umutekano muke wavutse mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru wabaye n’intanaro y’uburakari bukabije bw’abaturage ba RDC bashingiye ku kuba Leta yabo ishinja u Rwanda gushyigikira izo nyeshyamba.

Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu ije ikurikira iy’abayobozi b’Ingabo zo mu Bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Kamena 2022, yaje ikurikira ubutumwa bwa Perezida Uhuru Kenyatta wemeje itangizwa ry’itsinda ry’ingabo zihuriweho rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izi nama zose ziri kuba mu gihe Umutwe wa M23 ukomeje guhangana na FARDC, ukomeje kotsa igitutu izi ngabo z’igihugu mu mirwano bahanganyemo ndetse ukaba ukomeje gufata ibice bimwe byo muri DRC.

Kuri ubu haravugwa amakuru ko izo nyeshyamba nyuma yo gufata Umujyi wa Bunagana kuri ubu zamaze kugota uwa Rutshuru mu rwego rwo kurushaho guharanira ko abaturage bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda badakomeza kwicwa no guhohoterwa muri icyo Gihugu.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza urubyiruko rw’i Kinshasa rufashe imipanga rurimo guhiga abavuga Ikinyarwanda cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, aho bamwe mu bafashwe batemagurwa abandi bagatwikwa ari bazima.

Igikomeje guteza inkeke ni uko Guverinoma ya RDC aho kugira ngo ihangane n’ibyo bibazo by’umutekano muke, ihohoterwa ririmo gukorerwa abenegihugu bavuga Ikinyarwanda, ari yo isa n’irimo gusuka amavuta mu muriro ivuga ko inyeshyamba za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda, ntinatinye no kwemeza ko ubwicanyi buri gukorwa na bwo bwateguwe n’u Rwanda mu gihe burimo kuyoborwa n’amashyaka ya Politiki yemewe mu gihugu.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Kwibohora 28: Nyaruguru ‘yari yaribagiranye’ yabaye urugero rw’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Rulindo: Abantu 8 bafungiwe kwangiza ibikorwa remezo

Nyakanga 3, 2022
Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Muhanga: WASAC yashyikirije abarokotse Jenoside amazi meza

Nyakanga 2, 2022
Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Perezida w’u Burundi yakiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame

Nyakanga 1, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyuma y’u Rwanda, Nigeria yemeye kwakira abimukira boherejwe na UK

Nyakanga 3, 2022
Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Amakoperative abonwa nk’umusingi w’iterambere ry’u Rwanda

Nyakanga 3, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.