Mu mafoto: Ibyaranze umuhango wo gufungura “Zaria Court Kigali”

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 28 Nyakanga 2025, i Remera mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo gufungura ku mugaragaro Icyanya cy’ibikorwa remezo bya Siporo, Imyidagaduro n’Umuco kizwi nka “Zaria Court Kigali” cyuzuye gitwaye miliyoni 25$ [asaga miliyari 36 Frw].
Uyu muhango witabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri watangije uyu mushinga akaba n’uwashinze Umuryango Giants of Africa, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Zaria Group, Andrew Feinsten.
Ni icyanya kigizwe n’ibice bitandukanye birimo hoteli ifite ibyumba 80, za resitora, aho gufatira amafunguro n’ibinyobwa hejuru ku gisenge, gym, aho gukorera na studio y’ibiganiro.
Hari kandi ikibuga kiberamo imikino itandukanye, iserukiramuco, ibitaramo, isoko n’ibindi bikorwa.
Zaria Court Kigali irimo kandi iguriro rinini rizafasha abayituriye kubona ibyo bakeneye, kimwe n’abashyitsi.
Imirimo yo kubaka Zaria Court Kigali yatangijwe muri Kanama 2023 na Perezida Paul Kagame na Masai Ujiri usanzwe ari n’inshuti y’u Rwanda.
Nibura 90% y’ibyubatse iyi nyubako ni ibikoresho byo mu Rwanda, 10% gusa ni byo byavuye hanze y’u Rwanda.
















