APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona 2024-2025 (Amafoto)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 30 ku wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.

Ibitego 3 bya Ruboneka Jean Bosco ni byo byafashije APR FC gusoza Rwanda Premier League y’uyu mwaka ibyina intsinzi.

Igitego cya Mbere cyabonetse ku munota wa 30′ gitsinzwe na Ruboneka Jean Bosco, icya Kabiri yagitsinze ku munota wa 68′ yongera gutsinda igitego cye cya Gatatu ku munota wa 76′.

Igitego rukumbi cyabonetse cya Musanze FC, cyatsinzwe na Rachid Mchelenga ku munota wa 48′.

Wari umukino usoza indi yose yo mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, aho warimo n’ibirori byo kwishimira ibikombe bitatu APR FC yegukanye.

Uyu mukino wabimburiwe n’akarasisi ka gisikare n’indi myiyereko y’abafana, hakurikiraho umwanya w’abahanzi barimo Dr Jose Chameleone na Eric Senderi.

Uretse kwishimira igikombe cy’Amahoro n’icy’Intwari, APR FC yegukanye muri uyu mwaka, iyi Kipe y’Ingabo yandikishije igikombe cya 23 cya shampiyona mu myaka 30 ishize, kikaba n’icya gatandatu itwaye yikurikiranya kuva mu 2020.

Ku rundi ruhande Vision FC na Muhazi United zamanutse mu Cyiciro cya Kabiri.

Ruboneka na Kapiteni Niyomugabo bishimira igitego
Abakinnyi ba Musanze FC bishimira igitego cyari gitsinzwe na Rachid Mchelenga
Abafana b’ikipe ya APR FC bari babukereye
Abakinnyi ba APR FC bishimira intsinzi y’igitego
Ikipe ya Muhazi United na Vision FC zamanutse mu cyiciro cya Kabiri
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 29, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE