Rayon Sports yasezereye Mukura VS, Isanga APR FC kuri Finale

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro cya 2024/25, nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wa ½, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri yombi.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, Kuri Sitade Amahoro.
Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza.
Rayon Sports yari yakiriye umukino ni yo yatangiye isatira cyane harimo uburyo bwiza bwo ku munota wa Gatatu, ku mupira wahinduwe mu rubuga rw’amahina na Muhire Kevin, Biramahire Abeddy agiye kuwutsinda ukurwamo na Sebwato Nicolas.
Ku munota wa 10’ Mukura VS yatangiye kwinjira mu mukino itangira kugeza umupira mu rubuga rw’amahina, ariko ikagorwa no gutera mu izamu.
Ku munota wa 20’ Mukura VS yahushije igitego cyabazwe ku mupira Boateng Mensah yanze gukinana na bagenzi be, awuteye mu izamu, umupira ukora kuri myugariro wa Rayon Sports ujya muri koruneri itagize icyo itanga.
Ku munota wa 28’ Rayon Sports yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Muhire Kevin yacomekeye Biramahire Abeddy wari uwukurikiye, awutangwa na Sebwato uwukuyeho neza usanga Bassane ateye ishoti rijya hanze.
Rayon Sports yakinaga neza yongeye kubona amahirwe yo gufungura amazamu ku munota 35 nyuma yaho Biramahire Abeddy wari wenyine asigaranye n’umunyezamu, ateye ishoti rifata umutambiko w’izamu rivamo.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira Umusifuzi wa Kane yongeyeho iminota itatu y’inyongera.
Ku munota wa 45+2 Mukura VS yabonye uburyo bw’igitego ku mupira Nzau Ndimbumba yateye n’umutwe, umunyezamu Ndikuriyo Patient arasimbuka awukoraho, awushyira muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu igice cya kabiri, Mukura VS yakomeje gusatira ishaka igitego cyari kuyifasha kugaruka mu mukino.
Ku munota wa 50, Muhire Kevin yasubije umupira inyuma, Destin Malanda arawukurikira, umunyezamu Ndikuriyo arawumushota, ku bw’amahirwe ujya hanze kuko izamu ryari ryambaye ubusa.
Mukura VS yakinaga neza yongeye kubona amahirwe y’igitego ku mupira ku munota 59 ku ikosa ryahanwe na Uwumukiza Obed, umupira usanga Jalilu uwukozeho ntiwajya mu izamu, Rayon Sports ihita iwukuraho.
Ku munota wa 73’ yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abeddy ku mupira yateye ukurwamo na Sebwato, aragenda awusongezamo ujya mu nshundura.
Nyuma yo gutsindwa igitego, Mukura VS yagarutse mu mukino yongera ishaka icyo kwishyura kari bugarura mu mukino ariko ba myugariro ba Rayon Sports bakomeza guhagarara neza.
Umukino warangiye Rayon Sports yatsinze Mukura igitego 1-0, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino yombi.
Ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 4 Gicurasi, Rayon Sports izahura na APR FC yasezereye Police FC.
Ni mu gihe umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu uzahuza Police FC na Mukura VS uzakinwa ku wa Gatandatu tariki 03 Gicurasi 2025.
Amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma 2023, icyo gihe Rayon Sports igikombe itsinze APR FC igitego 1-0 mu kuri Sitade Huye.
Ikipe izegukana igikombe cy’Amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederations Cup 2025/26.
Abakinnyi 11 babanje mu Kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports:
Ndikuriyo Patient, Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning, Youssou Diagne, Souleymane Daffe, Kanamugire Roger, Muhire Kevin, Biramahire Abeddy, Aziz Bassane na Rukundo Abdul Rahman.
Mukura VS:
Sebwato Nicholas (c), Abdul Jalilu, Ishimwe Abdoul, Hakizimana Zuberi, Uwumukiza Obed, Rushema Chris, Ntarindwa Aimable, Oladosu Samson, Jordan Dimbumba, Boateng Mensah na Malanda Destin.




