Uganda: Urubanza rwa Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi rwongeye gusubikwa

Urukiko rwa Nakawa muri Uganda rwemeje ko Dr. Kizza Besigye, Captain Denis Oola na Hajji Obeid Lutale, batavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeza gufungwa by’agateganyo, urubanza rwabo rukazaburanishwa ku ya 21 Gicurasi.
Ubushinjacyaha buvuga ko abunganizi babo bitambitse nkana iperereza mu gihe abo bunganizi bo bagaragaza ko ibyifuzo byabo biri imbere y’Urukiko Rukuru, mu gihe hagitegerejwe icyemezo.
Dr. Besigye na bagenzi be bakurikiranyweho ibyaha birimo; iterabwoba, gushaka guhirika ubutegetsi no gukoresha intwaro hagati ya 2023 no mu Ugushyingo 2024.
Mbere y’uko asubizwa muri gereza ya Luzira Besigye yabanje kuganira n’abanyamategeko be barimo; Martha Karua na Eria S. Lukwago, nyuma na bo batangaza ko bahangayikishijwe n’itotezwa rikomeje gufata indi ntera ku banyapolitiki.
Dr. Besigye wahataniye kuba Umukuru w’Igihugu; akaba amaze imyaka myinshi atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda yafatiwe i Nairobi muri Kenya ku wa 16 Ugushyingo 2024, ubwo yari yagiye kwitabira imurikwa ry’igitabo cya mugenzi we, Martha Karua.
Yahise afungirwa muri gereza ya gisirikare biza guteza imvururu aho umuryango we wavugaga ko utabasha kumugeraho kandi batumva impamvu umusivile yafungirwa muri kasho za gisirikare.
Agifungiye aho, Dr. Besigye yahise atangira imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bituma Guverinoma ya Uganda itangaza ko agiye kuvanwa mu nkiko za gisirikare akajyanwa ahafungirwa abasivile.
Akiri mu myigaragambyo yatangiye ku wa 10 Gashyantare 2025, yaje kugarurwa imbere y’Urukiko ariko bigaragara ko afite intege nke bituma muganga we amusaba ko yayihagarika mu gihe ategereje ko urubanza rwimurirwa mu rukiko rwa gisivile.