Iburasirazuba: Polisi irimo guhugura abakozi ba bimwe mu bitaro ku kwirinda inkongi

Iburasirazuba: Polisi irimo guhugura abakozi ba bimwe mu bitaro ku kwirinda inkongi

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (FRB) kuva tariki ya Kabiri Gashyantare yatangiye amahugurwa mu bakozi ba bimwe mu bitaro byo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Tariki ya 2 Gashyantare hahuguwe abakozi 84 bo mu bitaro bya Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, tariki ya 3 Gashyantare hahuguwe abakozi 169 bo mu bitaro bya Kibungo mu Karere ka Ngoma na ho tariki ya 4 Gashyantare biteganijwe ko aya mahugurwa ahabwa abakozi 278 bo mu Bitaro bya Kirehe mu Karere ka Kirehe. Hanahuguwe kandi abapolisi 52 bakorera ku biro by a Polisi mu Karere ka Ngoma (DPU Ngoma).

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe  ubutabazi no kurwanya inkongi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira yavuze ko aya mahugurwa ari muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kwigisha abantu uko bakumira inkongi zitaraba, ariko zaramuka zibaye bakaba babasha kwitabara  inkongi icyoroheje.

Yagize ati” Abo duhugura tubasobanurira ibitera inkongi n’ibigize umuriro, tubereka uko bahunga inkongi iramutse ibaye. Twifashisha ibikoresho by’imfashanyigisho nk’umucanga, ikiringiti gitose, kizimyamuriro n’ibindi  tubereka uko babikoresha bazimya inkongi yoroheje.”

ACP Gatambira yavuze ko mu bigo byinshi usanga bafite ibikoresho bizimya umuriro ariko abakozi batazi uko bikoreshwa, hakaba n’abandi batekesha gaze mu ngo zabo ariko batazi uko bakwitabara haramutse habaye ikibazo.

Yagize ati” Abakozi bo mu bigo tugenda duhugura tubanza kubereka uko bakoresha za kizimyamuriro kuko mu bigo byinshi dusanga zihari. Tunabereka uko bakwitabara bari mu ngo zabo igihe barimo gutekesha gaze.”

ACP Gatambira yakomeje avuga ko aho Polisi ihuguye hose isiga itanze nimero za telefoni abantu bakoresha batabaza Polisi igihe habaye inkongi. Izo nimero ni 111, 112,0788311224.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  2. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48
  3. Hagiye gukorwa filime mbarankuru ku mateka ya Michael Jackson 16 Ukwakira 2026 Saa 12:39
  4. Miss Naomie n’umugabo we bahishuye igitsina cy’umwana bitegura kwibaruka 16 Ukwakira 2026 Saa 10:35
  5. Gen. Mubarakh Muganga yasabye APR FC gushimisha Abanyarwanda 16 Ukwakira 2026 Saa 08:36