10 August 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

IGP Munyuza yaganirije abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba

04 February 2022 - 05:49
IGP Munyuza yaganirije abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuzayasuye abapolisi bakorera mu Ntara y’Iburengerazuba ku wa Kane tariki ya 3 Gashyantare, mu ruzinduko rwabereye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi.

IGP Munyuza yakiriwe n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Assistant Commissioner of Police (ACP) Edmond Kalisa, yeretse umuyobozi wa Polisi ishusho y’umutekano muri iyi Ntara y’Iburengerazuba.

ACP Kalisa yagize ati: “Kimwe no mu bindi bice by’Igihugu, Intara y’Iburengerazuba iratekanye. Ibikorwa byacu byibanda ku gukumira no kurwanya ubucuruzi bwa magendu, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi byaha byambukiranya umupaka.”

IGP Munyuza yishimiye akazi gakorwa n’abapolisi bo mu Ntara y’Iburengerazuba. Yabibukije ko kurinda abaturage n’ibyabo ni imwe mu nshingano z’ibanze za Polisi y’u Rwanda kandi bigakorwa kinyamwuga.

Yagize ati: “Umutekano w’abaturarwanda uri mu nshingano zacu, kuba u Rwanda rushimwa n’amahanga mu mutekano ntabwo biduha umwanya wo kwirara ngo twumve ko byose byarangiye twabigezeho. Tugomba gukomeza kubumbatira no gusigasira umutekano dufite.”

Umuyobozi wa Polisi yakomeje yibutsa abapolisi ko bagomba gukomeza gutanga serivisi nziza kandi bakirinda kwijandika muri ruswa n’ibindi byaha bijyana na yo. Yabagaragarije ko bigira ingaruka mbi ku mutekano w’Igihugu n’iterambere kandi bikangiza isura ya Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yasabye abapolisi gukomeza kurangwa n’indangagaciro nziza zirimo ikinyabupfura bakanagira uruhare mu iterambere rya Polisi y’u Rwanda ndetse n’Igihugu muri rusange.

Yagize ati: “Mugomba kurangwa n’indangagaciro ziboneye , gukorera hamwe nk’ikipe kandi mukareba ko imbaraga zanyu zagize uruhare ku mutekano w’Igihugu n’iterambere.”

Yakomeje asaba abapolisi kurangwa no gukorana n’abaturage mu bikorwa bitandukanye banabafashe gucyemura ibibazo babagezaho.

RNP

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

Ikawa, icyayi, imboga, imbuto n’indabo byinjije amadolari 3,866,583

August 10, 2022
APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

APR FC  izahura na US Monastir, AS Kigali ihure na  ASA Telecom mu mikino y’Afurika

August 10, 2022
Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

Amarushanwa n’ibikorwa bya Siporo u Rwanda rwakiriye byinjije miliyari 30 Frw

August 10, 2022
Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

Alarm Ministries igiye gukora igitaramo kibohora imitima

August 9, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Rwamagana:  Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

Rwamagana: Babiri bafatanywe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amiganano

August 10, 2022
USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

USA zihangayikishijwe n’amakuru ashinja u Rwanda gufasha M23

August 10, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.