Jean-Claude Van Damme akurikiranyweho gucuruza no gusambanya abagore

Icyamamare muri Sinema Jean-Claude Van Damme, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’icuruzwa ry’abantu b’Abanyaromania basambanyirijwe mu birori yari yateguriye mu mujyi wa Cannes usanzwe uzwiho gukorerwamo iserukiramuco ry’amafilime ukaba uherereye mu Bufaransa.
Urwego rushinzwe iperereza ku byaha by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi muri Romania (DIICOT), rwakiriye ikirego kiregwamo Jean-Claude Van Damme, ashinjwa kuryamana n’abagore batanu b’abanyamideli abizi neza ko bacurujwe n’itsinda riyobowe na Morel Bolea, risanzwe rizwiho gucuruza abantu.
Ubushinjacyaha buvuga ko Van Damme, yakoze ibyo byaha abizi kuko yakiriye abagore batanu bo muri Romania nk’impano, azi neza ko bacurujwe, nk’uko bigaragara muri icyo kirego cyatanzwe.
Adrian Cuculis, wunganira umwe mu bagizweho ingaruka n’iki gikorwa, yabwiye Televiziyo ya CNN (Antena 3) ko abo bagore icyo gihe “bari mu bihe by’ubukene bukabije”. Kugeza ubu, abahagarariye Van Damme n’urwego rwa DIICOT nta kintu baravuga kuri ibi birego.
Umwe mu bagore wari uhari ubwo byabaga mu birori byateguwe na Van Damme mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa, yabwiye abashinjacyaha ibyo yabonye, bituma DIICOT itangiza iperereza kuri iki kibazo.
Cuculis yatangaje ko iki kibazo gifitanye isano n’iperereza rikomeye ryatangiye mu 2020 ku byaha by’icuruzwa ry’abantu n’iry’abana.
Kugira ngo urubanza rukomeze, urukiko rw’Ikirenga mu Bufaransa rugomba kwemeza ko ibirego byakwakirwa, kandi abagize uruhare muri iki kibazo bagatumizwa muri Romania kugira ngo batange ubuhamya.
Jean-Claude Van Damme yatangiye kumenyekana muri Sinema binyuze muri filime ’Bloodsport’ yagiye hanze mu 1988, akomereza muri filime zakunzwe nka ’Kickboxer’, ’Double Impact’, ’The Expendables 2’ n’izindi zitandukanye.
Uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 64, aheruka kugaragara mu yitwa ’Minions: Rise of Gru’ yo mu 2022 na ’The Gardener’ yo mu 2025.

