Ku nshuro ya 12, Ingabo zo muri EAC zigiye guhurira mu myitozo

Ku nshuro ya 12, Ingabo zo muri EAC zigiye guhurira mu myitozo

Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ugeze kure imyiteguro y’imyitozo ya gisirikare y’Ingabo n’abandi bemerewe gukoresha intwaro mu bihugu by’uyu muryango, yitezwe kubera i Jinja muri Uganda ku nshuro ya 12 hagati y’italiki ya 27 Gicurasi na 16 Kamena 2022.  

Iyo myitozo yo ku kibuga (Field Training Exercises/FTX) yiswe “Ushirikiano Imara 2022” izakorwa ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Amahoro, Umutekano n’Ituze mu guharanira ukwihuza k’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Ubunyamabanga Bukuru  bwa EAC bushimangira ko iyo myitozo itegurwa ikanashyirwa mu bikorwa hakurikijwe ingingo ya kabiri y’Amasezerano ya EAC arebana n’ubutwererane mu bya gisirikare.

Ni imyitozo ya gisirikare igiye kuba mu gihe kuri ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kwemerwa nk’Umunyamuryango wa 7 wa EAC, bivuze ko n’ingabo za FARDC  ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano zizahagararirwa muri iyo myitozo.

Intego nyamukuru y’iyo myitozo ni ugutoza inzego z’umutekano zemerewe gukoresha intwaro zizaba ziturutse mu bihugu bigize uyu muryango wamaze kwandika amateka yo kuba ukora ku nyanja ebyiri (iy’u Buhinde n’iy’Atlantika).

Abahabwa imyitozo ni abasirikare, abapolisi n’abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu bijyanye no gutegurira hamwe ubutumwa, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, guhugurwa ku buryo bwo gukumira no kurwanya ibiza, guhangana n’iterabwoba ndetse n’ubujura bw’uburyo bwose.

Iyo myitozo izakorwa hagamijwe kurushaho kubaka ubushobozi bw’ingabo zo mu Karere by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye bwo guhangana n’ibibazo by’umutekano muke bikigaragara muri EAC.  

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Hon. (Dr) Peter Mathuki, yavuze ko ibihugu byose bigize EAC byamaze kwemeza ko bizitabira iyo myitozo izabera i Jinja.

Yagize ati: “Twiteze ko izitabirwa nibura n’abahagarariye ibihugu byabo 1,533 n’indorerezi 10 zizaturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’igihugu cyakiriwe mu Muryango vuba.”

Dr. Mathuki yavuze ko umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo myitozo biteganyijwe ko uzaba taliki ya 3 Kamena, mu gihe uwo gusoza iyo myitozo uzaba ku ya 10 Kamena, ukazitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye bo mu Karere.

Imyitozo yaherukaga y’ubu bwoko yaherukaga kubera i Tanga, Akarere ka Muheza muri Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzania mu kwezi k’Ugushyingo 2018.  

Iyo myitozo iheruka yitabiriwe n’abasirikare ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu nzego zitandukanye nka Polisi, Inzego zishinzwe amagereza, izishinzwe abinjira n’abasohoka, inzego z’iperereza, izishinzwe kurwanya iterabwoba, izishinzwe ububanyi n’amahanga, abahagarariye inzego z’ubuzima, izishinzwe iterambere ry’umuryango n’abahagarariye Umuryango Utabara Imbabare (Croix Rouge).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48