21 Gicurasi 2022
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Béatrice Munyenyezi yasabye kugarurwa i Mageragere aterwa utwatsi

10 Gicurasi 2022 - 12:06
Béatrice Munyenyezi yasabye kugarurwa i Mageragere aterwa utwatsi
Share on FacebookShare on Twitter

Béatrice Munyenyezi ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ashinjwa gukorera mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, kuriuyu wa Kabiri yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, asaba ko yakongera kwimurirwa muri Gereza ya Mageragere akuwe mu ya Nyamagabe.

Munyenyezi woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ngo akurikiranwe ku byaha yakoreye i Huye, ubu ufungiye muri Gereza y’Abagore ya Nyamagabe nyuma y’aho yagaragaje ko adashaka kuburanira kuri Skype bigatuma yimurirwa muri iyo gereza yegereye aho ibyaha ashinjwa byabereye.

Uyu mugore w’imyaka 52, akaba n’umukazana wa Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Iterambere ry’Umuryango mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yagejejwe mu Rwanda muri Mata 2021 nyuma yo gufungirwa imyaka 10 muri Amerika ahamijwe kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka muri icyo Gihugu.

Uyu munsi yabwiye urukiko ko aho afungiye i Nyamagabe hatorohereza abashaka kumusura, ndetse n’abaganga be mu gihe avuga ko arwaye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Yinginze umucamanza ngo urukiko rutegeke ko yasubizwa gufungirwa muri Gereza y’abagore iri i Mageragere mu Mujyi wa Kigali, aho yari afungiye nyuma yo kugezwa mu Rwanda.

Umwunganizi we na we ati: “Turasaba ko asubizwa i Kigali akazaza kuburana ku italiki yumva azaba ameze neza”.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyenyezi ari we wanze kuburanira kuri Skype asaba kujyanwa mu rukiko rurimo kumuburanisha, ko ari uko yajyanywe muri gereza yegereye urwo rukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko aho afungiye i Nyamagabe nta cyabuza abaganga n’abamusura kumugeraho, bukabona ko agamije gusa gutinza urubanza.

Ikindi nanone yasabye urukiko ni uko urubanza rwasubikwa akabanza kubona inyandiko ihindura inyito y’ikirego nk’uko bayisabye kandi bikumvikanwaho ubwo baheruka mu rukiko.

Urukiko rwanzuye ko Munyenyezi agomba kubanza agahabwa guhabwa umwanya wo gusoma inyandiko nshya y’ibyo aregwa, ariko runashimangira ko rutahindura icyemezo cyo kumufungira i Nyamagabe kuko cyashingiye ku kuba yaranze kuburanira kuri Skpye bityo akegerezwa urukiko rwa Huye rumuburanisha.

Urukiko rwamugeneye igihe cyo gusoma dosiye ye, ruvuga ko urubanza rwe ruzatangira taliki 31 z’uku kwa Gicurasi.

Munyenyezi ni umugore wa Arsène Shalom Ntahobali, na we ufungiwe ibyaha bya Jenoside hamwe na nyina Nyiramasuhuko Pauline, kuko babihamijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’Arusha.

Munyenyezi ashinjwa ko yagiye kuri za bariyeri mu Mujyi wa Butare akajya atungira agatoki Abatutsi bagombaga kwicwa, cyane cyane abigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, akaba yaranasabye Interahamwe gufata abagore ku ngufu mbere yo kubica.

Mu iburanisha ryabanje, Munyenyezi yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga.

Advertisement
Imvaho Nshya

Imvaho Nshya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Mu 2024 inyandiko za Gacaca zizaba zibitswe mu ikoranabuhanga

Gicurasi 20, 2022
Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Kwibuka28: Urubyiruko rwibutse bagenzi barwo bazize Jenoside 

Gicurasi 20, 2022
Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Perezida Kagame yayoboye Inama Nkuru y’Umutekano (Amafoto)

Gicurasi 20, 2022
Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Abimukira 50 ba mbere bavuye mu Bwongereza bitezwe mu Rwanda

Gicurasi 20, 2022
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

CAN 2023: Umutoza yahamagaye abakinnyi 28 kwitegura umukino wa Mozambique na Senegal

Gicurasi 21, 2022
Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 28

Gicurasi 21, 2022
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.