RDC yahisemo kwifashisha abanyeshuri mu rugamba ihanganyemo n’Umutwe wa M23 

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 6
Image

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imaze igihe kinini ihanganye n’umutwe wa M23. Kugeza ubu uyu mutwe umaze gufata uduce dutandukanye muri Nyiragongo na Masisi.

Umujyi wa Goma wari umaze iminsi uri mu mwijima kubera ibikorwa remezo byangijwe n’ingabo za FARDC n’indi mitwe irimo FDLR, Umutwe wa M23 urimo gufasha itsinda ririmo gusana ibyo bikorwa remezo ngo Goma yongere kubona amashanyarazi.

Kubera gutsindwa kw’iyi mitwe na FARDC mu ntambara irimo irwana na M23, byatumye abanyeshuri 400 bo muri za kaminuza zitandukanye mu Mujyi wa Goma bahitamo kujya mu myitozo ya gisirikare i Kisangani mu Ntara ya Tshopo.

Bavuga ko bashaka kurinda ubusugire bw’igihugu bakirinda umwanzi.

Ni gahunda yatangajwe bwa mbere mu ntangiriro z’uyu mwaka na Minisiteri y’Uburezi, ifatanyije n’iy’Umutekano, iy’Ingabo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yatangijwe ku mugaragaro tariki mu mpera z’icyumweru gishize mu kigo cya gisirikare kiri mu gace ka Bengamisa mu bilometero 50 uvuye mu Mujyi wa Kisangani Umurwa Mukuru w’Intara ya Tshopo.

Atangiza iyi myitozo, Ministiri w’Uburezi, Muhindo Nzangi Butondo, yavuze ko iyi myitozo itareba abanyeshuri biga muri za kaminuza gusa ahubwo ko buri mukongomani wese ubyifuza cyane ufite imyaka iri munsi ya 30 ufite umwete wo gukorera igihugu ashobora kwiyandikisha bityo nawe agahabwa imyitozo ya gisirikare.

Ku munsi w’ejo ku wa Mbere mu Mujyi wa Goma, abanyeshuri barenga 400 berekeje i Kisangani basangayo bagenzi babo muri iyi myitozo.

Hari ababwiye Radio Ijwi ry’Amerika ko ari uburyo bwo gutanga umusanzu wabo mu kurinda ubusugire bw’igihugu no gufasha ingabo za Kongo, FARDC, gutsinda intambara Kongo irimo irwana.

Aba bagiye basanga abandi bagera kuri 800 baturutse mu zindi kaminuza zitandukanye zo mu gihugu.

Umubare munini w’abagiye ejo ku wa Mbere bavuga ko biteguye kwinjira mu gisirikari nyuma y’iyo myitozo.

Abandi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko impamvu nyamukuru ari uko barambiwe intambata n’ingaruka zayo mu Burasirazuba bw’igihugu.

Ubwo iyi myitozo yatangiraga ku mugaragaro bamwe mu bahagarariye za sosiyete sivile mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bumvikanye banenga uburyo iyi myitozo izajya ikorwamo.

Mu itangazo ishyirahamwe Agissons Pour l’Avenir du Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yashyize ahagaragara tariki 11 uku kwezi, ryasabaga ko aba banyeshuri bajya bahabwa imyitozo bari mu Ntara bavukamo aho kubohereza mu Ntara ya Tshopo.

Iyi myitozo ya gisirikare ku banyeshuki izajya ikorwa inshuro ebyiri mu mwaka.

KAYITARE JEAN PAUL

  • Imvaho Nshya
  • Ugushyingo 14, 2023
  • Hashize amezi 6
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE