40% by’abacuruzi b’abagore bahura n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 9, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Imibare itangwa n’Umuryango uteza imbere ubucuruzi (Trade Mark Africa) TMA igaragaza ko mu bushakashatsi wakoze wasanze abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka 40% by’abo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba bahura n’ihohoterwa ririmo irishingiye ku gitsina mu gihe bari muri ako kazi.

Ni ibyagarutsweho mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje inzego za Leta, abikorera n’imiryango itari iya Leta, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza i Kigali, byateguwe na TMA n’Umuryango Pro Femmes Twese Hamwe.

Muri ibi biganiro  hagaragajwe ko zimwe mu  mpamvu zituma abagore bahohoterwa biterwa n’uko bamwe muri bo bakora ubucuruzi butemewe n’amategeko  bityo mu kwambuka imipaka ubafashe akaba yabakorera ihohoterwa.

Bugingo Emma Marie, Umuyobozi Nshyingwabikorwa w’Umuryango Profemmes Twese Hamwe yagaragaje ko abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahura n’ihohotererwa kubera ko akenshi banyura mu nzira zitemewe ndetse no kuba bamwe badasobanukiwe uburenganzira bwabo.

Yagize ati: “Hari n’ubwo abantu bakora ihohotera kubera uko abantu bakuze, bati umugore n’aza atinze ndamukubita, hari n’abagabo bahohoterwa”.

Yakomeje agira ati: “Abenshi rero bituruka ku bumenyi buke burimo kwambuka noneho akumva kubera ko agiye gukorera ubucuruzi ahandi harimo umusoro, akumva ko hari ibintu ari busabwe akanyura mu nzira zitemewe, icyo gihe rero iyo ahuye n’umuntu wese aramuhohotera kuko aba azi ko uwo mugore atari gukora ibikwiriye.

 Abandi na bo usanga ku mipaka abakozi  bo muri ibyo bihugu by’abaturanyi wenda amategeko yabo atarasobanuka bakabahohotera.Hari n’abahohoterwa n’abagabo babo, umugore yagiye gucuruza wenda yaza  yatinze umugabo akamukubita kubera ko atanazi n’impamvu yagiye gucuruza”.

Uwo muyobozi avuga ko abaturage bakwigishwa amategeko no kumenya uburenganzira bwabo na bo mu gihe bahuye n’ikibazo bakajya bihutira  kukimenyesha n’inzego bireba kugira ngo babashe gufashwa bityo bacuruze neza.

Umuyobozi Mukuru wa TMA mu Rwanda, Uwamariya Rosine avuga ko hakwiye ubufatanye mu guhangana n’iri hohoterwa rikorerwa abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Yagize ati: “Ubufatanye bwacu burakenewe ngo dushyire imbaraga mu guhangana n’ibibazo byugarije abagore atari abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka gusa ahubwo tukoroshya n’uburyo abagore bagira umutekano mu bucuruzi bakareshya n’abandi.Turasaba abafatanyabikorwa, inzego za Leta n’abaturage muri rusange gufatanyiriza hamwe kugira ngo turandure ihohoterwa rishingiye ku gitsina, twongerere ubushobozi abacuruzi b’abagore kugira ngo na bo bagere ku iterambere rirambye”.

Umujyanama Mukuru  muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) Dr.Alexis Kabayiza, yagaragaje ko nk’abashyiramo imbaraga zishoboka mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafatanyije n’abafatanyabikorwa hibandwa mu gushyigikira abagore bambukiranya imipaka.

Uwo  muyobozi kandi yanagaragaje ko hakenewe ubushakashatsi ngo hamenyekane umubare w’abagore bari muri ubu bucuruzi bwambukiranya imipaka kugira ngo bitabweho hirindwa ko bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku bukene bafite.

Ati: “Aba bakwiye gukora mu buryo bwemewe niba twicara abantu bakumvikana ko umusoro ku biribwa ukurwaho,  umuntu ufite uruganda akumva ko umusoro ntawo, uratekereza ngo hari habuze iki, aba bantu rero bo ku mipaka  hagakorwa ubushakashatsi uwaba ari mu bucuruzi butemewe agakurwamo kuko ni ho  hari ibibazo, bishamikiye aho ngaho, tukamenya ngo iki ni cyo kibazo bafite tukareba ko Leta yabona igisubizo kandi ndumva itakibura  “.

Ibikorwa byo gutera inkunga abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri Afurika y’Iburasirazuba, Iy’Amajyepfo n’ab’Akarere k’Amajyaruguru, iy’Iburasirazuba bw’Afurika byatewe inkunga n’Umuryango Global Affairs Canada na TMA byitwezweho kuzateza imbere abagore basaga 170,00 muri ibyo bice.

Ibi biganiro byabaye muri gahunda u Rwanda rurimo y’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Ukuboza 9, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE