Zari yashimagije Diamond nk’umugabo waryoshyaga urukundo

Zari yashimagije Diamond nk’umugabo waryoshyaga urukundo

Umuherwekazi akaba n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga neza, Zari Hassan aherutse kugaragaza itandukaniro ry’abahoze ari abagabo be Ivan Ssemwaga na Diamond Platinumz, agendeye ku buryo bamukundwakazaga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umuhungu we wa kabiri, Raphael Tlale, ku rubuga rwe rwa YouTube, cyagarukaga ku bibazo uyu mwana yamubazaga bijyanye n’urukundo rwe, n’ibyo yashingiragaho ahitamo uwo bazabana.

Ubwo yasubizaga ikibazo cy’ibimenyetso byamwereka ko umuntu amukunda koko, yari abajijwe n’umuhungu we, Zari yavuze ko se w’uwo mwana (Ivan Semwanga), yakoreshaga umutungo.

Ati: “So ntabwo yaryoshyaga urukundo (Romantic), yakoresheje amafaranga gusa, igihe nashakaga imodoka nshya, yagurishaga iyo nabaga mfite agahita angurira indi nshya. Sinzi neza niba ibyo ari urukundo cyangwa ari uko yabaga abishoboye.”

Agaruka kuri Diamond, Zari yavuze ko yamukunze akabimwereka ndetse n’Isi ikabimenya.

Ati: “Diamond yaryoshyaga urukundo nkabibona, ndetse n’abantu bose barabibonaga, yagiraga uruhare rukomeye mu kwita ku mukunzi we, bwa mbere nakira impano nziza nk’indabyo, imiringa ya diyama ni we wayimpaye, kandi si byo byabaga bifite agaciro, ahubwo kubitekerezaho ni byo byanyuraga cyane.”

Nubwo uyu mugore yagereranyije abahoze ari abagabo be bombi muri iki kiganiro, yirinze kugira icyo avuga ku mugabo we bubakanye Shakib Cham.

Mu bihe byatambutse Diamond Platinumz na Zari Hassan bagiranye ibihe byiza n’abana babo, kuko Diamond yari yabasuye ku isabukuru y’umukobwa wabo, maze aba bombi bagaragara mu mashusho batembereza abana babo, ari nabyo byateje imvururu mu mubano wa Zari na Shakib.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14