Zari yasabye umuhungu we gufata inshingano

Zari yasabye umuhungu we gufata inshingano

Umuherwekazi Zari Hassan uzwi nka Boss Lady yasabye umuhungu we w’imfura Pinto Tlale kwiga gufata inshingano kuko amaze kugera kuri byinshi ku myaka 21 y’amavuko gusa.

Ni bimwe mu byo uyu muherwekazi yagarutseho ubwo yagiranaga ikiganiro n’umuhungu we, cyanakurikiwe n’abakurikira uyu mugore ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yumvikanaga atangarira imitungo umuhungu we amaze kugeraho ku myaka afite.

Yagize ati: “Ntewe ishema n’ibyo umaze kugeraho muhungu wanjye, ku myaka 21 gusa ukaba umaze kugira imiturirwa ibiri n’imodoka! Ikigaragara uyu mwaka ni uwawe, ariko isoni uzigabanye ureke no guhubuka.”

Zari yabwiye umuhungu we ko agomba gufata inshingano, kuko ubu afite imitungo ye agomba kubungabunga akanashaka uko yarushaho kwiyongera

Ati: “Ni gute umuntu nkawe ufite imitungo yawe wanagira urugo utazi gufata inshingano, wowe ugaragara nk’uwihuta cyane n’iyo uhuye n’abantu ntushobora kubaganiriza ngo utume bakubera abakiliya, babe baza gukodesha izo nyubako zawe.”

Yongeyeho ati: “Ufite kumenya ko ari wowe kubamenyesha ibyiza ufite bagahitamo gusinyana amasezerano y’ubukode nawe, kuko nubwo ufite iyo mitungo  ugomba gushaka uko byarushaho kwiyongera.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14