Zari na Shakib bashimangiye ko bababariranye kandi babanye neza

Zari na Shakib bashimangiye ko bababariranye kandi babanye neza

Nyuma y’igihe kitari gito urugo rwa Shakib Cham na Zari Hassan ruri mu muhengeri w’imibanire mibi yaherekejwe n’intambara y’amagambo, bashimangiye ko bababariranye kandi babanye neza.

Nyuma y’umwuka mubi no guterana amagambo bombi bakoreye ku mbuga nkoranyambaga, Zari Hassani yaje guhitamo gusaba imbabazi umugabo we Shakib, ndetse ajya no muri Uganda guhura nawe ngo biyunge.

Iby’uko umubano wabo kuri ubu uhagaze neza babishimangiye mu mukino w’iteramakofi muri Uganda (Boxing Champions League) mu cyumweru cyayo cya 11 yaberaga muri Lugogo Arena, aho Zari yagaragaye yaje gushyigikira umugabo we Shakib mu mukino wamuhuje na JK Kazoora.

Zari wahageze atinze kuko yari avuye muri Afurika y’Epfo aho abana n’abana be, akaba ari naho hari ubucuruzi bwe, akihagera yapfukamye nk’ikimenyetso cyo gusuhuza no kubaha umuryango wa Shakib wari waje gushyikgikira umusore wabo.

Mu kuramutsa umugore we mu mbaga y’abari bateraniye ahabereye uwo mukino, barasomanye maze bashyira akadomo ku kwiyunga kwabo, bagaragariza inshuti zabo ko kuri ubu umubano wabo uhagaze neza cyane.

Ni umukino wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Navio, Alex Muhangi, Spice Diana, Mustafa Kizza, Joseph Ochaya, Shakira-Shakira, Alien Skin, Dr. Bbosa na Ebonies n’abandi.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14