Zambia: Imbwa 400 zishwe n’ibigori bihumanye

Zambia: Imbwa 400 zishwe n’ibigori bihumanye

Minisitiri w’ubuzima wa Zambia Eliya Muchima, yavuze ko imbwa 400 zapfuye nyuma yo kurya ibigori bihumanye mu kwezi gushize ndetse  ko biteye inkeke kuko bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yatangaje ko hafi kimwe cya kabiri cy’ibizamini 25 byafashwe mu masosiyete asya ibigori basanzemo uruhumbu (aflatoxin) kandi bihangayikishije cyane.

Minisitiri Muchimi yavuze ko ibyavuye mu bizamini biteye impungenge cyane kubera ingaruka nyinshi bishobora kugira ku buzima bw’abaturage.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko hari ibimenyetso ko ‘aflatoxin’ ishobora gutera kanseri y’umwijima, ndetse ishobora no guteza urupfu ku bantu uretse n’inyamaswa.

Inzego zibishinzwe zahise zitangira   iperereza ku bigo  bigemura ibigori muri iki gihugu nyuma yaho Televiziyo  yitwa “Diamond TV” yo muri gihugu itangaje urupfu rw’izi mbwa.

Gusa Minisiteri y’Ubuzima nta makuru iratangaza niba haba hari abantu  bishwe n’ibyo bigori, icyakora hari n’andi makuru avuga ko bari gushakisha ko hari abo byaba byaragizeho ingaruka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Kabiri, Minisitiri Muchima yavuze ko imihindagurikire y’ibihe n’ingaruka z’amapfa aherutse kuba muri Zambia, byatumye uruhumbu (aflatoxin) rwiyongera.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14