Yoroye ingurube azirinda inzoka ya Taenia, ubu ni miliyoneri

Inyama y’ingurube yiswe “Akabenzi” iri mu zikunzwe n’abatari bake, ariko biragoye ko abazi iby’indwara ya Taenia bashobora kuzirya batigengesereye kuko inyama zanduye iyo nzoka zishobora kwanduza uziriye, na we akaba yakongeza mu bandi bazakandagira cyangwa bagahura n’umwanda we wo mu musarani.
Niyonzima Jean Bosco yavumbuye ibanga mu kororera ayo matungo mu biraro bitekanye, ayarinda Taenia n’izindi ndwara zishobora kuyica imburagihe. Nyuma y’imyaka igera kuri 12 ishize inzira yafashe yamuhinduye umumiliyoneri.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Niyonzima wororera mu Mudugudu wa Gakoro, Akagari ka Birira, Umurenge wa Kimonyi mu Karere ka Musanze, yavuze ko ku mwaka yinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 12, hakaba harimo agera kuri 25% y’inyungu.
Avuga ko mu kwezi kumwe ubwo bucuruzi bumwinjiriza nibura amafaranga y’u Rwanda 350,000 abona nk’umushahara we. Yishimira ko mu gihe mu mwaka wa 2011 yatangiriye ku ngurube eshatu gusa kuri ubu afite izirenga 300 ndetse ngo zishobora kuzaba zirenga 500 mu mezi atatu ari imbere bitewe n’uburyo zororoka vuba.
Ibanga nyamukuru ryo kwagura ubworozi bwe ni uko nta ngurube isohoka mu kiraro ngo ijye mu gasozi kandi hakaba hari n’ingamba zihariye zituma n’iziri mu kiraro zidashobora kwanduriramo.
Ati: “Amatungo tuyitaho, ikintu cya mbere twirinda ko hari ibintu byanduza byaturuka hanze. Ni ukuvuga ko ikintu tugomba kwirinda cya mbere ni amatungo ashobora guturuka hanze akanduza ayacu, cyangwa se hakaba hari n’abantu baturuka hanze bakaba bazana uburwayi mu matungo yacu.”
Yavuze ko Taenia ari inzoka zikwirakwizwa hagati y’abantu n’ingurube cyangwa hagati y’imbwa n’ingurube, bityo mu zindi ngamba bafashe harimo kugendera kure gukorera ubworozi ahagera imbwa.
Ikindi kandi, ingurube nshya yose yinjiye aho bororera ibanza gushyirwa mu kato ikabanza ikavurirwa mu kiraro cyihariye, yaba imaze kugaragaza ko ari nzima ikabona kwemererwa kwinjira mu biraro byegeranye n’izindi.
Abantu binjira mu kiraro na bo basabwa kubanza gukandagira mu muti wabugenewe wica mikorobe n’utundi dukoko twaba twafashe ku nkweto kugira ngo twe kubona icyuho cyo kwinjira mu kiraro.

Yakomeje agira ati: “Nko ku bantu, hari indwara zishobora kuba zabaturukaho; nk’abashumba babamo ndetse n’abandi bashobora kugeramo, tugomba kugira isuku. Cyane cyane ku bijyanye n’umusarani, tugomba kugira umusarani witaruye gatoya ibiraro by’ingurube ku buryo ingurube iramutse inacitse gatoya idashobora kuba yahayobera cyane ko iramutse ihageze ikahasanga imyanda yayirya ikaba ishobora kuhakura uburwayi ugasanga wa muntu uzarya inyama ziturutse kuri ya ngurube yanduye Taenia.”
Nshimiyimana Ladislas ushinzwe Ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), yavuze ko Taenia ari zimwe mu nzoka abantu bandurira mu mwanda nubwo abenshi bazandurira mu kurya Akabenzi.
Yagize ati: “Ni ukuba umuntu atagize isuku ihagije, ariko akenshi mu Rwanda usanga abenshi bayanduzwa no kurya inyama z’ingurube zidatetse neza, mu gihe bariye ku ngurube isanzwe ifite Taenia.”
Yagaragaje ko Taenia ari inzoka mbi cyane kuko iyo ikigera mu mubiri w’umuntu ikura igatangira kumugendamo ari na ko imuteza ibibazo birimo kuribwa mu nda, hakaba n’ubwo zimara igihe zarabaye nyinshi zikagera ku bwonko umuntu akarwara igicuri.
Nshimiyimana yemeza ko ubuvuzi bwa Taenia buhari kandi bukora neza mu Rwanda, nk’imwe mu ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs) zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), cyane ko ari zimwe mu nzoka zo mu nda zipimwa iyo umuntu ageze kwa muganga ataka ibibazo byo mu nda.
Ati: “Iyo rero bayipimye bakayisangamo, baguha ibinini ukanywa imiti; ni indwara ivurwa burundu inzoka wari ufite zose zigashira. Ariko hari n’abagera ku rwego rwo kugira igicuri hagakorwa ibizamini byisumbuyeho kugira ngo barebe niba atari uduce twa Taenia twageze mu bwonko, nubwo Igicuri gishobora guterwa n’ibindi bibazo.”
Yaboneyeho gushimangira ko abatarya inyama z’ingurube badakingiwe kwandura Taenia kuko akenshi usanga ingurube ziyirwara ziba zarayanduriye mu mazirantoki y’abantu. Umuntu na we uriye ibyahuye na wa mwanda ashobora guhita yandura bitabaye ngombwa ko Taenia ibanza kororokera mu ngurube.
Ingurube zirakingirwa, zigahabwa n’imiti y’inzoka
Umworozi Niyonzima Jean Bosco, avuga ko amatungo yabo bayitaho ku buryo adashobora kwicwa n’izindi ndwara izo ari zo zose. Mu miti baziha harimo ivura izindi nzoka zo mu nda zishobora guturuka mu byo zirya n’ibyo zinywa.
Ibibwana by’ingurube iyo bimaze nk’ukwezi n’igice bivutse bihabwa imiti y’inzoka, hashira ukwezi tukongera tukaziha imiti y’inzoka kugeza igihe zigeze mu mezi ane ari na bwo zitangira gufata ya miti y’inzoka buri mezi atatu.
Hari n’izindi ndwara bakingira babifashijwemo n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ibagenera inkingo igihe cyose bazikeneye.
Yakomeje agira ati: “Ku bibwana, indwara dukunze guhura na zo zikingirwa hari nk’indwara y’umusonga tugomba gukora ku buryo ibibwana turabifureba ku buryo hatinjiramo imbeho ku buryo bwinshi. Ikindi hari indwara y’impiswi kubera mikorobe zishobora kuza zikaba zakwica ibibwana. Duteganya n’imiti yo kuba twaziha igihe tubonye hari ikigaragaza ko zishobora kurwara.”
Yaboneyeho kuvuga ko ingurube iyo zitaweho zitanga umusaruro ufatika cyane kuko zororoka vuba kandi zikaba zinashobora gupima ibilo byinshi ari na byo bishingirwaho iyo zigurwa. Atanga urugero rw’uko akenshi aba afite ingurube aho imwe ishobora kugura amafaranga y’u Rwanda 500,000 bitewe n’ibilo byayo.


