Yemi Alade yifuza kuzagira umugabo ufite ubwanwa bwinshi

Yemi Alade yifuza kuzagira umugabo ufite ubwanwa bwinshi

Umuhanzi uri mu bakunzwe muri Nigeria, Yemi Eberechi Alade uzwi cyane nka Yemi Alade yagarutse ku byo ashingiraho ahitamo n’umukunzi birimo kuba afite uburanga n’ubwanwa bwinshi.

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru bikora imyidagaduro muri Nigeria, Yemi Alade, yavuze ko hari byinshi yifuza ku waba umukunzi we.

Yagize ati: “Ntekereza ko ubwanwa ari bwiza, kandi umuntu ubufite agaragara neza mu maso yanjye, nita kandi ku buranga, hamwe n’indeshyo kuko nkunda umusore muremure.”

Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi avuga ko nyuma y’uko abonye uwo muntu, hakurikiraho kwita cyane no ku mico, imyitwarire n’imyifatire, kuko atifuza umuntu wazamubuza amahoro.

Ati: “Ku bijyanye n’imyitwarire navuga ko aba ari umuntu utuje, wiyoroshya kandi uganira akisanzura, ku buryo umuntu atagira irungu bari kumwe, ikiruta byose ntabwo agomba kuba yirata, sinkunda abantu biyemera bakishyira hejuru.”

Yemi Alade azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo John, Ije Love, Tomorrow, Happy Day n’izindi.

Uyu muhanzi afite imyaka 35 y’amavuko, kuko yabonye izuba tariki 13 Werurwe 1989, harimo igera kuri 15 amaze akora umuziki.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14