Yemeye ko yishe uwarokotse Jenoside, asobanura icyatumye amuca umutwe

Yemeye ko yishe uwarokotse Jenoside, asobanura icyatumye amuca umutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye ko aho iperereza rigeze ryerekanye ko Nziza wiyemerera ko yishe Nduwamungu Pauline, wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amuciye umutwe yabikoze kugira ngo atazamenyakana.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye itangazamakuru mu makuru amaze iminsi avugwa y’umwe mu barokotse Jenoside mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, witwa Nduwamungu Pauline wishwe akaswe umutwe, uko uwakoze icyo cyaha iperereza rimaze gukorwa ryamugaragaje.

Ati: “Nyuma hari urupfu rwavugwaga mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Rukumberi, umubyeyi witwa Nduwamungu Pauline wishwe aciwe umutwe. Ku bufatanye bwa RIB na Police hafashwe abantu batandukanye ariko mu gihe cy’ibazwa n’iperereza, uwitwa Nziza, yaje kwemera ko ari we wamwishe ndetse ajya kwerekana aho yashyize uriya mutwe, yari yawutandukanyije n’igihimba.”

Yongeyeho ko mu gihe uwo ukurikiranyweho icyaha yabazwaga ngo yasobanuye ko hari aho yarebye muri filimi akabwirwa ko “ifoto y’uwishe ngo isigara mu maso y’uwishwe, akaba ari yo mpamvu yamuciye umutwe”.

Dr Murangira yasobanuye ko ubu hakomeje iperereza ku kumenya impamvu nyakuri yatumye amwica.

Gusa RIB itangaza ko itahakana cyangwa ngo yemeze ko Nduwamungu Pauline yishwe kubera ko yari uwacitse ku icumu rya Jenoside, iperereza rikaba rikomeje.

Mu kwezi ka Kanama uyu mwaka kandi na bwo hishwe uwitwa Nashamaje Enatha, hakaba harafashwe abantu bane barimo gukurikiranwa mu rukiko, aho bakatiwe iminsi 30 y’agateganyo.

Mu Karere ka Karongi kandi kuva muri Nyakanga kugeza mu Gushyingo hamaze gukorwa dosiye 10, zijyanye n’ibyaha byakorewe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hakaba harafashwe abakekwaho ibyo byaha 25.

Muri Kayonza na ho hari abishwe babiri hakaha hatawe muri yombi abantu babiri, bari mu nzira z’ubutabera.

Mu birego RIB ivuga ko yakira, bijyanye no kubangamira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragaramo ibirimo gukoresha amagambo ashengura umutima, kubakubita no kubakomeretsa, kubandikira amagambo akomeretse, kwica amatungo, kohereza inzandiko zidafite abazohereza (tract) n’ibindi bishingiye ku kuba yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

RIB igaragaza ko hagati ya 2019 na 2023 yakiriye dosiye z’ibirego 2 660 harimo abakekwaho guhohotera abarokotse Jenoside 3 563.

Guhohotera uwarokotse Jenoside kikaba ari icyaho cyihariye 50% ry’ibyaha byose bikorwa kigakurikirwa n’ibindi byabaha bikorwa kigakurikirwa n’icy’ingengabitekerezo ya Jenoside kuri 21,8%.

Umuvugizi wa RIB Dr Murangira avuga ko ibyaha byo guhohotera abarokotse byiganjemo kubabwira amagambo mabi.

Yagize ati: “Akenshi iyo dukoze iperereza usanga abakoze ibi byaha, hari ikintu cyasembuye kuba yahohotera uwarokotse Jenoside. Hari ibisemburwa n’ubusinzi, amakimbirane ashingiye cyane nko ku mbibi n’ibindi bitandukanye.”

RIB ivuga ko icyo abantu baba bapfa cyose nta kintu na kimwe gishobora gutuma umuntu ahohotera mugenzi we kuko byose bihanirwa n’amategeko.

RIB ikomeje gushishikariza abaturage kwimika umuco w’amahoro no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, no kwimika ubumwe n’amahoro kuko ari yo gahunda u Rwanda rwubakiyeho.

Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00