Xi Jinping yakiriye Vladimir Putin i Pékin 

Xi Jinping yakiriye Vladimir Putin i Pékin 

Kuri uyu wa Kane, tariki ya 16 Gicurasi, Vladimir Putin yatangiye uruzinduko rwe rwa mbere kuva yatorwa muri Werurwe. Ku nshuro ya kabiri mu mezi arenga atandatu gusa, yagiye mu Bushinwa guhura na mugenzi we Xi Jinping.

U Burusiya n’u Bushinwa ni ibihugu bikorana cyane, cyane mu rwego rw’ubukungu, ibyo bikaba ari ikibazo gikomeye, kibangamye kuri Moscou kubera ibitero simusiga mu ntambara yo muri Ukraine.

 Xi Jinping yamwakiriye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane imbere y’ingoro nini y’abaturage ahagaragaye amashusho yaturutse kuri televiziyo ya Leta CCTV agaragaza abo baperezida bombi basuhuzanya mu gihe kandi hacurangwaga indirimbo y’u Burusiya n’u Bushinwa.

 Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Xi Jinping yagize ati: Umubano w’u Bushinwa n’u Burusiya ntabwo ari inyungu z’ibanze z’ibihugu byombi z’ibihugu bibiri gusa, ahubwo binagira uruhare mu mahoro.”

Naho Putin we yavuze ko kubana hafi kw’ibihugu byombi ari ikintu gihamye ku rwego mpuzamahanga. Igihugu cy’u Bushinwa ni igihangange cyo muri Aziya kikaba ari inzira y’ingenzi mu bukungu ku Burusiya bwugarijwe n’ibihano biremereye by’ibihugu byo mu Burengerazuba byabufatiye kugira ngo bihane kubera ibitero bya gisirikare byagabwe muri Ukraine.

Amasaha make mbere yuko agenda, Vladimir Putin yishimiye uko ingabo z’u Burusiya zihagaze ku rugamba muri Ukraine, aho zafashe uturere twinshi mu karere ka Kharkiv (mu majyaruguru y’iburasirazuba).

Ati: “Ingabo zacu zihora zitera imbere, buri munsi, aho zihagaze mu mpande zose.”

Amaze kugaruka avuye mu ruzinduko mu Bufaransa, Serbie na Hongrie, Xi Jinping yagaragaje ko aharanira uburenganzira bwo gukomeza gushimangira imikoranire mu rwego rw’ubukungu n’u Burusiya.

U Bushinwa bwunguka cyane cyane ibicuruzwa biva mu Burusiya bitumizwa mu mahanga. Ibihugu byombi byari byizihije mu ntangiriro za 2022, mbere gato yuko igitero cya Ukraine gitangira, ubufatanye bw’ibihugu byombi bwiswe ko ‘butagira umupaka’.

Umusesenguzi w’Umurusiya wigenga, Konstantin Kalachev yavuze ko urwo rugendo rwa mbere rwa Putin nyuma y’irahira rye bigamije kwerekana ko umubano w’u Bushinwa n’u Burusiya uzamuka ku rundi rwego. Ndetse n’ubushuti bugaragara buri hagati y’abayobozi bombi.”

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Ruti

NONEHO IKIRENE VURADIMIRI PUTINI ARAYISIBASIBA AHUBWO AMESIKA IRATA UMUTNONEHO IKIRENE VURADIMIRI PUTINI ARAYISIBASIBA AHUBWO AMESIKA IRATA UMUTWE .

Ruti

NONEHO IKIRENE VURADIMIRI PUTINI ARAYISIBASIBA AHUBWO AMERIKA IRATA UMUTNONEHO IKIRENE VURADIMIRI PUTINI ARAYISIBASIBA AHUBWO AMERIKA IRATA UMUTWE .

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14