WASAC Group na TI Rwanda mu guhashya ruswa mu mitangire y’amazi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) n’Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda-TI RWANDA) kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025 basinyanye amasezerano y’imikoranire agamije gufatanya mu kurwanya ruswa ikunze kuvugwa mu mitangire ya serivisi z’amazi.

Ni muri gahunda yo gufasha WASAC Group kurushaho kunoza imitangire ya serivisi no gukorera mu mucyo.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete Ishinzwe Gikwirakwiza amazi Isuku n’Isukura (WASAC Utility), muri WASAC Group, Umuhumuza Gisele yavuze ko gukorana na TI Rwanda ari ingenzi kuko izobereye mu guhangana na ruswa.

Yavuze ko hari amakuru y’ingenzi WASAC iba ikeneye ajyanye n’ibyuho bya ruswa bigaragara mu mitangire y’amazi bityo gukorana na TI Rwanda bizatuma ibigeraho vuba.

Yagize ati: “Bisaba ko bigira ukureberera, wa mufatanyabikorwa ukubwira ati nyamara aha, akagukebura. Bigufasha ko isura yawe itandagara kuko utabuze ugukebura. Ni cyo tugamije muri aya masezerano.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), Mupiganyi Appolinaire yagaragaje ko ibintu byose bikozwe mu bwiru biba ari ibyuho bya ruswa.

Yagaragaje ko ku bufatanye na WASAC bagiye gukomeza imikoranire mu gusuzuma imitangire ya servisi no kumenya gutahura ibyaha bya ruswa.

Yagize ati: “Dushobora no kureba uruhererekane mu gutanga serivisi muri WASAC, ni hehe hava ibyuho bya ruswa. Kugira ngo nibakora ubugenzuzi bagire ishusho rusange, ku buryo babikumira bakanabigabanya.”

Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Prof Munyaneza Omar yagaragaje ko gusinyana aya masezerano biri muri gahunda icyo kigo cyihaye yo gukorera mu mucyo.

Ati: “Umuntu wese ukeneye wese ayasabe anyuze mu ikoranabuhanga. Turimo gukorana n’Irembo kugira ngo umuntu ushaka amazi ayasabye atiriwe aza ku biro byacu.”

Yunzemo ati: “Mujya mwumva ikibazo tumaze kugira kijyanye na konteri hirya no hino gishobora kudutezamo ruswa, turashaka kugikemura, tugira ngo tubone abantu bazanamo konteri bitananyuze gusa kuri WASAC, n’abo mu rwego rw’ibikorera tubashyiremo, bazana konteri.”

WASAC Group yagaragaje ko iteganya gushyiraho abashyiraho za mubazi z’amazi bikorera, bize ibijyanye n’amazi mu mashuri yisumbuye.

Ni gahunda irimo gukorana n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura ubuziranenge kugira ngo banoze uburyo bwo kubara ingano y’amazi ikoreshwa.

Muri iyi minsi WASAC ivuga ko ikunze gufata abantu biba amazi, aho bayakoresha adaciye muri mubazi, bigashyira mu gihombo Leta, kuko ayo mazi yibwe atuma habura amafaranga yo kugeza ku bandi amazi akenewe.

Ni mu gihe kandi WASAC ifatanyije na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, bemeranyijwe ko abakozi bayo bafashwe bibye amazi cyangwa batse amafaranga abaturage bagiye kuyabaha, baba bakoze amakosa akomeye kandi atuma birukanwa nta nteguza.

WASAC Group na TI Rwanda basinye amasezerano agamije guhashya ruswa mu mitangire y’amazi
Prof Munyaneza Omar, Umuyobozi Mukuru wa Wasac Group
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 13, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE