Warren Zaïre-Emery wa PSG yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 12
Image

Ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda, Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain mu kibuga hagati, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Muri uru rwibutso rushyinguwemo imibiri y’abasaga 250,000, Warren yasobanuriwe amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse mu myaka ikabakaba 30 ishize. 

Warren Zaïre-Emery yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Ukuboza 2023, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu gihugu cy’u Bufaransa ya Paris Saint Germain. 

Ku gicamunsi ni bwo Warren Zaïre-Emery yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, asobanurirwa amateka Igihugu cyanyuzemo n’uko cyiyubatse, anunamira inzirakarengane ziruruhukiyemo.

Warren yatambagijwe ibice bigize Urwibutso rwa Kigali, anasobanurirwa amateka y’uburyo umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa. Yaneretswe uko u Rwanda rwongeye kubaka ubumwe bw’abarutuye nyuma y’amateka rwanyuzemo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri mu Mujyi wa Kigali rwubatswe mu 1999, rushyinguyemo abagera ku bihumbi 259 bavanywe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo, abavanywe mu nzu biciwemo, abatawe mu myobo n’abaroshywe mu nzuzi ariko amazi akabagarura ku nkombe.

Mbere yaho Warren yabanje gusura ishuri ry’igisha umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain kuri Kigali Pele Stadium, aho yakinanye umupira n’abana barerwa muri iri rerero anabagira inama zabafasha gutera imbere mu mupira w’amagaru.

Mu kiganiro gito yagiranye n’aba bana, Zaïre-Emery yagarutse ku gukora cyane kuko na we ari cyo cyamufashije kumenera muri PSG akiri muto.

Yagize ati: “Nishimiye cyane kuba ndi hamwe n’aba bana kandi nabonye bishimye ndetse harimo abakinnyi beza. Ubutumwa nabahaye ni ugukora. Gukora cyane bitanga umusaruro bityo ndatekereza ko bazagera ku ntsinzi.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki 22 Ukuboza 2023 Zaïre-Emery asura ingagi muri Pariki y’Ibirunga, mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE