Visi Perezida wa Cuba yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Rwanda

Visi Perezida wa Cuba yanyuzwe n’uko yakiriwe mu Rwanda

Visi Perezida w’Igihugu cya Cuba Salvador Valdés Mesa, ari mu Rwanda mu ruzinduko akomeje kugira mu bihugu bya Afurika yatangiye tariki ya 14 Ugushyingo, akaba yanyuzwe by’umwihariko n’urugwiro yakiranywe mu Rwanda.

Kuri uyu wa Mbere, uyu Muyobozi yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe n’itsinda ryaje rimuherekeje bagirana ibiganiro byibanze ku ngamba zigamije kurushaho gukomeza umubano urangwa hagati y’u Rwanda na Cuba.

Ni mu gihe kandi ibihugu byombi bikomeje kwishimira umubano ibihugu byombi bifitanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko urw’ubuzima n’urw’uburezi.

Visi Perezida Salvador yagaragaje ko yishimiye uburyo yakiranywe urugwiro agira ati: “U Rwanda rwatwakiranye urugwiro n’icyubahiro guhera kuri uyu wa Mbere. Turashimira uko Dr. Biriuta yatwakiranye ubwuzu tukigera muri iki gihugu cy’Afurika.”

Salvador Valdés Mesa yaboneyeho gushimira Perezida Kagame na Minisitiri Dr. Biruta Vincent kuba baheruka kwitabira Inama yahuje G7 n’u Bushinwa yabereye i Havana muri Nzeri, by’umwihariko ashimira ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye rigasiga ikimenyetso gikomeye.

Ni uruzinduko yatangiriye mu gihugu cya Ghana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ugushyingo 2023 Valdes yatangaje kuri X ko “u Rwanda rwatwakiriye neza mu rugwiro n’icyubahiro”.

Yongeyeho ati: “Twishimiye uko twakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta muri iki gihugu cy’umugabane wa Afurika”.

Mu bikorwa bizanye uyu Visi Perezida wa Cuba Valdes harimo  kugirana ibiganiro na Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr François Xavier Kalinda.

Kuri uyu wa Mbere ni bwo abayobozi bombi bahuye. 

ZIGAMA THEONESTE

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  2. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  3. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  4. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura-Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42
  5. Ibitero bya Ukraine ku nganda z’u Burusiya ni igisebo – Perezida Trump 16 Ukwakira 2026 Saa 12:48