Vietnam: Abahitanywe n’imyuzure bamaze kurenga 65

Vietnam: Abahitanywe n’imyuzure bamaze kurenga 65

Umubare w’abahitanywe n’imyuzure, inkangu, imiyaga, ndetse n’ikiraro cyaridutse muri Vietnam,  umaze kurenga ku bantu 65 ndetse abandi benshi bakomeje kuburirwa irengero.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP) byatangaje ko imyuzure n’inkangu  byibasiye Vietnam mu mpera z’icyumweru gishize bituma  mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ikiraro cya Phong Chau giherereye mu Ntara ya Phu Tho, mu Majyaruguru ya Vietnam, kiriduka  kubera umuyaga mwinshi, imodoka 10 zigwa mu mugezi, abantu 13 baburirwa irengero.

Nk’uko VN Express ibitangaza, abantu icyenda bishwe  n’inkubi y’umuyaga wo ku wa Gatandatu, abandi 50 bapfa bazize imyuzure n’inkangu.

Ubwo izi modoka zagwaga mu kiraro  abantu batatu barokowe bajyanwa  mu bitaro, mu gihe abayobozi  n’inzego z’ubutabazi bakomeje gushakisha abandi 13 baburiwe irengero.

Ni mu gihe kandi mu ntara ya Cao Bang kuri uyu wa Mbere, imodoka  itwara abagenzi yari irimo abantu 20 yibize  mu mugezi  mu buryo butunguranye  ibikorwa by’ubutabazi bikomwa mu nkokora n’inkangu.

Ibi bije bikurikira inkangu y’ejo ku Cyumweru mu Mujyi wa Sa Pa yahitanye abantu batandatu barimo umwana  abandi icyenda barakomereka  kandi  hatangajwe ko muri rusange muri aka gace abantu 21 bapfuye abandi 299 barakomereka.

Mu rwego rwo guhangana n’ibiza Minisitiri w’Intebe, Pham Minh Chinh, yatangaje ko hagenwe  inkunga ingana na miliyoni 4.62 z’amadorali y’Amerika zo  gufasha abagizweho ingaruka ariko nanone hari kubarwa ibigo 100 byagezweho n’igihombo gituruse ku myuzure.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14