Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasabye iperereza rihamye kuri Ingabire Victoire

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwasabye Ubushinjacyaha gukora iperereza rihamye kandi ricukumbuye ku byaha Ingabire Victoire Umuhoza akekwaho kugiramo uruhare birimo no guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena, ni bwo Ingabire Victoire yitabye urwo rukiko ruherereye i Nyamirambo, mu rubanza yahamagajwemo aho yisobanuye ku mafaranga ashinjwa kohereza abarimo uwitwa Sibomana Sylvain.

Nyuma yo kumva ibisobanuro byatanzwe na Ingabire Victoire wunganiwe na Me Gatera Gashabana, urukiko rwabajije ibibazo rugamije kumenya niba hari ibimenyetso ku ruhare rwe mu rubanza yahamagajwemo ruregwamo abari mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi.

Nyuma y’amasaha akabakaba atatu mu mwiherero, urukiko rwasuzumye ibyo yasobanuye rusanga ibisobanuro yatanze bidahagije kandi hari ibimenyetso bimushinja.

Perezida w’iburanisha yategetse ubushinjacyaha gukora iperereza maze bukazashyikiriza urukiko ibyarivuyemo kugira ngo hamenyekane ukuri gucukumbuye ku ruhare ashinjwa kugira muri uwo mugambi.

Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzuye ko iperereza rigomba kuba ryamaze gukorwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri, uhereye kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025.

Urabanza ruzakomeza ku itariki 07 Nyakanga 2025 Saa tatu za mu gitondo.  

Abantu icyenda bakekwaho umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda bashinjwa gukorana na Ingabire Victoire, bahakana ibyo gutegura amahugurwa yacuriwemo uwo mugambi.

Mu cyumba cy’Urukiko Rukuru rwa Kigali, harimo abo mu miryango y’abaregwa ndetse na bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda.

Bernard Ntaganda yari hafi cyane na Ingabire Victoire cyane ko mu manza bakunze kuba bari kumwe.

Uko Ingabire Victoire yireguye

Victoire Ingabire wagiye agarukwaho mu rubanza rw’abantu icyenda (9) baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y’intambara, yisobanuye imbere y’ubucamanza nyuma y’aho bumutumirije ngo yitabe urukiko kugira ngo abazwe mu rubanza rw’abafatwa nk’abakorana na we.

Yemera ko yajyaga yoherereza Sibomana Sylvain amafaranga mu rwego rwo kumufasha mu buzima busanzwe.

Ingabire yemeye ko Assoumpta azi uvugwa muri uru rubanza, ari uba mu Bubiligi. Avuga ko ari umwe mu bategura Ingabire Day bityo ko uvugwa mu rubanza atazi neza niba ari we.

Sibomana Sylvain yajyaga abwira Ingabire ko hari abamutashya. Ati: “Yambwiraga ngo runaka na runaka bari muri FDU Inkingi baragutashya.”

Icyakoze ngo hari abo yajyaga amubwira bamutashya bari hanze no mu Rwanda. Akomeza avuga ko yamubwiye ko hari amahugurwa barimo gutegura y’abantu bagera ku 10.

Hakomojwe ku ijambo (Slogan) ryakoreshejwe ‘Umunyarwanda niyubahwe’. Ingabire yasobanuye ko iryo jambo yarifashe neza kuko ngo buri Munyarwanda wese iryo jambo ryamuhesha ishema bityo ngo yarifashe mu buryo bwiza.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije impamvu iri jambo ryakoreshejwe mu mahugurwa.

Ingabire yavuze ko amahugurwa yari ay’Abanyarwanda n’abanyamahanga, icyakoze ngo amahugurwa ntiyari azi ibiyarimo cyangwa ibiyavugirwamo.

Ati: “Ibikorwa bya mbere byagombaga gukorwa, ni ugushaka abarwanashyaka, nta bindi bikorwa byakozwe.”

Mu biganiro yagiranye na Sibomana Sylvain kuri WhatsApp, Ingabire avuga ko hari ibiganiro yari yasabye Nsengimana Théoneste ko yabicisha ku miyoboro we wa YouTube, bituma amenyesha Sylvain iby’iyo gahunda afitanye na Nsengimana Theoneste.

Yemera ko yahaye Nsengimana Théoneste wa Umubavu TV itangazo agomba gutambutsa ku kinyamakuru cye.

Uwo munsi wa Ingabire Day, yavuze ko ikiba kigamijwe ari ukuzirikana abantu bafunzwe ari na cyo kintu bavugaho.

Yakomeje avuga ko mu itangazo ryahawe Nsengimana ko yari yabasabye ko bavugamo abantu bafunze.

Itangazo yahaye Nsengimana Théoneste ntiyibuka neza ibyari birikubiyemo, icyo yibuka ni uko harimo amazina y’abantu babo baburiwe irengero n’abafunzwe.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kamena 19, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE