Venezuela: Perezida Nicolas Maduro yongeye gutorerwa manda ya gatatu

Venezuela: Perezida Nicolas Maduro yongeye gutorerwa manda ya gatatu

Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro, wasimbuye Hugo Chávez, yatorewe manda ya gatatu y’imyaka 6 ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’amajwi 51.20%, nk’uko byatangajwe n’Inama y’Igihugu ishinzwe Amatora (CNE), ku Cyumweru tariki ya 28 Nyakanga, nyuma gato ya saa sita z’ijoro.

Venezuela ni igihugu ubukungu bushingiye cyane cyane kuri peteroli, cyinjiye mu bibazo bikomeye bijyanye n’igiciro cya peteroli kuva yagera ku butegetsi, yabonye amajwi miliyoni 5.15.

Yatsinze umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi Edmundo Gonzalez Urrutia, wabonye munsi ya miliyoni 4.5 (44.2%), nk’uko imibare yemewe yatangajwe na Perezida wa CNE, Elvis Amoroso, nyuma yo kubara amajwi 80% uruhare rwa 59%. Ati: “Ibisubizo ntibisubirwaho “.

Nicolás Maduro n’ibishashi by’ibyishimo, yasohotse mu Ngoro ya Perezidansi i Caracas yishimira intsinzi ye hamwe n’abamushyigikiye baririmba. Yasezeranyije Venezuela amahoro, umutekano n’ubutabera”.

Ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bavuga ko habayemo kwiba amajwi.

Edmundo Gonzalez Urrutia yanditse kuri X avuga ko batsinze.

Ati: “Twatsinze n’amajwi 70%, “Venezuwela ifite Perezida mushya watowe kandi ni Edmundo Gonzalez Urrutia”, ibi bikaba byemejwe n’umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Maria Corina Machado mu kiganiro n’abanyamakuru i Caracas.

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi baratinya ko habaye uburiganya bw’amatora kugira ngo Nicolas atsinde.

Nk’uko byatangajwe na TV5 Monde, Maria Corina Machado yahamagariye Abanyavenezuwela kuguma ku biro by’itora nyuma yo gusoza kugira ngo bakurikirane inzira zose y’amatora.

Abatangabuhamya bavuga ko kugura amajwi babiguranaga imifuka y’ibiryo mu turere tumwe na tumwe tw’igihugu.

Perezida uriho, udakunzwe cyane kurusha uwamubanjirije, ategeka Venezuwela akoresheje inkoni y’icyuma kubera igisirikare gikomeye n’uburyo bwo gushaka kwigarurira abantu akoresheje kubaha ibintu by’akarusho.

Ku wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga, Umunyamabanga wa Leta muri Amerika, Antony Blinken, yatangaje ko ashidikanya cyane ku byavuye mu matora.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu Buyapani yongeyeho ati: “Dufite ubwoba ko ibyatangajwe bitagaragaza ubushake cyangwa amajwi y’abaturage ba Venezuela.”

Perezida wa Chili, Gabriel Boric, yavuze ko kongera gutorwa  kwa Nicolás bigoye kubyizera.

Miliyoni zirindwi z’Abanyavenezuwela zimaze guhunga igihugu kuva ibibazo by’ubukungu byatangira, gihora kibangamiwe n’ibura ry’imiti n’ibiribwa, kandi n’umutekano wifashe nabi cyane.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00