VAR yemerewe kongera gukoreshwa muri Premier League 

VAR yemerewe kongera gukoreshwa muri Premier League 

Amakipe ari muri Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League), yatoye umwanzuro wemeza gukomeza gukoresha ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire VAR (Video Assistant Referee) muri iyi Shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

Amakipe yo muri iyi shampiyona arimo Wolves, niyo yari yandikiye Ubuyobozi bwa Premier League agaragaza ko bitishimiye imikoreshereze ya VAR.

Iyi kipe yavuze ko VAR yashyizweho “hagamijwe icyiza” ariko yatumye “habaho ingaruka nyinshi zitari nziza kandi ziri kwangiza umubano uri hagati y’abafana n’umupira w’amaguru.”

Wolves yavuze ko ibyo amakipe ari guhomba ari byo byinshi bikomeye kurusha icyo yungukira mu ikoreshwa rya VAR kuko umukino umaze gutakaza umwimerere.

Inama yahuje amakipe 20 abarizwa muri Premier League, kuri uyu wa Kane tariki 6 kamena 2024 i Harrogate, yatoye umwazuro wo gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rya VAR mwaka w’imikino utaha wa 2024/25.

Aya makipe kandi yemeranyije ko hagomba gukorwa impinduka kugira ngo VAR ikoreshwe neza kurushaho, ariko itagomba gukurwaho burundu.

Ikoranabuhanga ry’amashusho ryifashishwa mu misifurire [Video Assistant Referee- VAR] ryatangiye gukoreshwa mu 2019 mu gufasha abasifuzi bari mu kibuga ku byemezo by’ingenzi mu mukino, ariko kugeza ubu byagaragaye ko na ryo hari impaka zikomeye ryateje muri uyu mwaka w’imikino.

Ubuyobozi bwa Premier League bwemeranyije n’urwego rw’abasifuzi PGMOL hamwe n’amakipe 20 ko bafite uruhare rwo guteza imbere iri koranabuhanga no kurisigasira. 

Amakipe ya Premier League aheruka gutora ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gutahura ko umukinnyi yaraririye, rizatangira gukoreshwa mu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  2. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  3. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52
  4. Nyabihu: Poste de santé ya Marangara imaze imyaka 4 idatanga serivisi 6 Ukwakira 2026 Saa 12:38
  5. Kenya: Umuntu umwe yasanzwemo Ebola, ahita apfa 6 Ukwakira 2026 Saa 12:13