Uwikunda na Mukansanga batoranyirijwe kuzasifura Igikombe cy’Afurika

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 5
Image

Umusifuzi Uwikunda Samuel na Mukansanga Salima Rhadia batoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Afurika cya 2023, kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki 13 Mutarama kugeza 11 Gashyantare 2024.

Uwikunda Samuel ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda washyizwe muri 26 bazasifura hagati mu kibuga, mu gihe nta n’umwe uri mu bungirije cyangwa abazwi nk’ab’igitambaro.

Mukansanga Salima yashyizwe mu basifuzi 12 bazakoresha ikoranabuhanga rya VAR rizwa nka  (Video Assistant Referee).

Uyu musifuzi aherutse kwemezwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, nk’umusifuzi mpuzamahanga mu bakoresha iri koranabuhanga.

Si ibyo gusa kuko muri Gicurasi, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika, CAF, yashyize Mukansanga na Uwikunda ku rutonde rw’abasifuzi 25 b’abanyamwuga.

Igikombe cy’Afurika giheruka cyo mu 2022 cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal itsinze Misiri ku mukino wa nyuma. Kuri iyi nshuro, Tanzania ni yo kipe rukumbi yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba izitabira iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

  • SHEMA IVAN
  • Ukuboza 21, 2023
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE