Uwikunda na Mukansanga batoranyirijwe kuzasifura Igikombe cy’Afurika

Uwikunda na Mukansanga batoranyirijwe kuzasifura Igikombe cy’Afurika

Umusifuzi Uwikunda Samuel na Mukansanga Salima Rhadia batoranyijwe mu bazasifura Igikombe cy’Afurika cya 2023, kizabera muri Côte d’Ivoire kuva tariki 13 Mutarama kugeza 11 Gashyantare 2024.

Uwikunda Samuel ni we musifuzi rukumbi w’Umunyarwanda washyizwe muri 26 bazasifura hagati mu kibuga, mu gihe nta n’umwe uri mu bungirije cyangwa abazwi nk’ab’igitambaro.

Mukansanga Salima yashyizwe mu basifuzi 12 bazakoresha ikoranabuhanga rya VAR rizwa nka  (Video Assistant Referee).

Uyu musifuzi aherutse kwemezwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, nk’umusifuzi mpuzamahanga mu bakoresha iri koranabuhanga.

Si ibyo gusa kuko muri Gicurasi, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’Afurika, CAF, yashyize Mukansanga na Uwikunda ku rutonde rw’abasifuzi 25 b’abanyamwuga.

Igikombe cy’Afurika giheruka cyo mu 2022 cyegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Sénégal itsinze Misiri ku mukino wa nyuma. Kuri iyi nshuro, Tanzania ni yo kipe rukumbi yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba izitabira iri rushanwa rikomeye muri Afurika.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Abakiliya n’abafatabuguzi bashima impinduka mu mitangire ya serivisi za REG 9 Ukwakira 2026 Saa 15:48
  2. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  3. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  4. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  5. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49