Uwahoze ari umurinzi wa P’Daddy asanga bimwe mu bimuvugwaho ari ibihuha

Uwahoze ari umurinzi wa P’Daddy asanga bimwe mu bimuvugwaho ari ibihuha

Uwahoze ari umurinzi w’umuraperi P’Daddy, Gene Deal, avuga ko bimwe mu bivugwa ku wahoze ari shebuja ari ibihuha, agasanga abakurikiranira ahafi ibijyanye n’inkuru ze bakwikorera ubushakashatsi.

Yabitangaje abinyujije mu kiganiro yagiranye na Cam Capone News, aho yagaragaje benshi bagiye bagaragaraho ibyaha by’indengakamere ariko badakurikiranwa.

Agaruka ku bijyanye n’abashinja P. Daddy kugira uruhare mu rupfu rwa 2 Pac, Gene Deal yavuze ko atari ko abibona, kuko byose byaba byarabaye hagati yabo nta kidasanzwe.

Aho yagize ati: “Hari ibyirengagizwa byinshi, ese ko ntawe ugira icyo ashinja Jay-Z kandi hari amakimbirane yigeze kubera mu gitaramo cye, yigeze gukora mu mujyi wa Las Vegas mu myaka ya za 90. sinzi uko 2 Pac yamenye ko icyo gitaramo cyabaye arahagera, hari abaraperi benshi harimo Chaz Williams, Big D, Eric B, na Suge Knight. “

Akomeza agira ati: “Urugero amakimbirane ya 2 Pac na Jay-Z yatangiye kera, ariko we ntavugwaho uruhare mu rupfu rwe kubera iki P’Daddy?”

Gene Deal asanga abantu badakwiye gukurikira no kwemera ibyandikwa ku mbuga nkoranyambaga gusa, ahubwo bakwiye no kwikorera ubushakashatsi.

Ati: “Ibirimo kuba bishobora kuba amatiku, ibihuha, cyangwa amakabyankuru, bishingiye ku makuru agezweho ku mbuga nkoranyambaga, ababireba barasabwa gukora ubushakashatsi bwabo mbere yo gutanga ibitekerezo cyangwa gufata imyanzuro”.

Gene Deal avuga ko kugirana amakimbirane ashingiye ku guhanganira isoko ry’umuziki mu bahanzi bihoraho, kandi byanahozeho, kuko urebye mu bice bitandukanye  by’Isi usanga ari uko bimeze.

Uyu mugabo avuze ibi, nyuma y’uko umuryango wa 2 Pac uherutse gutanga ikirego gishinja P’Daddy kuba yaragize uruhare mu iyicwa rya 2 Pac, na nyuma y’inyandiko ya nyina wa P. Diddy yasabaga inkiko kumurenganurira umuhungu, avuga ko nubwo atari malayika ariko kandi ibirimo kumuvugwaho byamuhinduye sekibi kandi atari ko bimeze.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14