USA: Umuraperi BeatKing yitabye Imana

USA: Umuraperi BeatKing yitabye Imana

Umuraperi w’Umunyamerika akaba yari n’umwe mu batunganya umuziki (Producer), Justin Riley wari uzwi nka BeatKing yitabye Imana afite imyaka 39 y’amavuko.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kanama 2024, bivugwa ko BeatKing yashizemo umwuka ejo hashize ku wa kane 15 Kanama 2024.

Ni inkuru yatangajwe n’Umujyanama we mu by’umuziki Tasha Felder, wifashishije urubuga rwa Instagram, akamenyesha abakunzi b’uyu muraperi n’ishuti z’umuryango we.

Muri ubwo butumwa yagize ati: “Uyu munsi, ku ya 15 Kanama 2024, twabuze BeatKing, yatanze umusanzu we mu ikipe yacu mu myaka icumi ishize, yakoze kandi akorana neza n’abahanzi benshi ku buryo ijwi rye rizahoraho, yakundaga umuziki, abana be b’abakobwa n’abafana be. Tuzamukunda ubuziraherezo.”

Beatking yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Where da Booty at, Keisha, Then Leave, Thik n’izind zirimo izo yafatanyanyije n’abandi bahanzi.

Beatking asize abana b’abakobwa babiri n’umugore we Talameshia, impamvu y’urupfu rwe ikaba itatangajwe.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  4. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  5. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22