USA: Umunyarwandakazi yashinze Umuryango wita ku mfubyi

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
Image

Umunyarwandakazi Uwineza Florence yatangije mu Mujyi wa South Bend muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), inzozi yagize kuva mu bwana ubwo yagirwaga imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Ku wa 27 Nyakanga 2025 ni bwo Uwineza yafunguye ku mugaragaro uwo Muryango yise Amor Foundation Inc, wita ku bana b’imfubyi, abo ku muhanda n’impunzi muri Amerika. 

Uwineza yarokokeye ahitwa ku Mubuga mu Karere ka Karongi mu Intara y’Iburengerazuba. 

Jenoside yakorewe Abatutsi imaze guhagarikwa n’ingabo zari iza RPA Inkotanyi, yahuye n’ubuzima bubi bituma aba mu miryango itanu itandukanye. 

Avuga ko gutangiza Umuryango wita ku mfubyi byari mu nzozi ze kuva afite imyaka 9, bikajyana n’ubuzima bw’ubupfubyi yakuriyemo.

Avuga ko Umuryango yatangije unakorera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, aho ufasha abana 30 barimo abahujwe n’imiryango yabo. 

Kuva muri Nzeri 2025, Uwineza avuga ko Umuryango yatangije uteganya gukorana na Leta y’u Rwanda, aho imiryango itishoboye izafashwa ndetse n’abana bo mu muhanda bagafashwa gusubizwa mu muryango bakomokamo. 

Bimwe mu bikorwa bya ‘Amor Foundation Inc’ ni ukwigisha abana kubyina, imikino njyarugamba (Karate) no kuvuga imivugo hagamijwe gukuza impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

Ububabare yanyuzemo bwatumye ahiga kuburinda abandi 

Uwineza avuga ko yagiye yitabira iminsi mikuru y’abana b’imfubyi bityo na we akiyemeza kuzatangiza ikigo cyita ku mfubyi.

Ati: “Nagiye mu munsi mukuru w’abana b’imfubyi, mvuga ko nanjye ninkura nzashinga ikigo cy’imfubyi. Gushinga Amor Foundation bishingiye ku buzima bwanjye bwite n’ububabare nabayemo bwo kuba imfubyi.”

Ubuzima yakuriyemo na bwo bwaramwigishije kimwe nk’abandi Banyarwanda banyuze mu mateka ashaririye ya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaza kwiga no kwiteza imbere mu buzima butari bworoshye.

Agira ati: “Ikindi cyatumye ngira igitekerezo cyo gushinga Amor Foundation, ni uko Jenoside yabaye mfite imyaka ine mba mu buzima bw’ubupfubyi. Kugeza ndangije amashuri abanza nabaye nko mu ngo eshanu zitandukanye. 

Aho bitagenze neza nkajya mu rundi rugo, nyuma narerewe kwa marume hamwe n’abandi bana 10.”

Yavuze ko yumvaga atifuza kubona hari abandi bantu babaho mu buzima bwo gusharirirwa, kuko yumva neza umutwaro n’umubabaro uba mu kuba imfubyi.

Ati “Icyo gitekerezo naragikuranye ariko cyongera kugaruka neza ubwo nigaga muri Kaminuza ya Kigali ibijyanye n’Icungamari n’Ubukungu.

Icyo gihe nta mafaranga nari mfite ariko nasabye umuyobozi wari ushinzwe ubujyanama muri kaminuza ko bampa uburenganzira nkajya gushaka abana b’abakobwa bakuze ari imfubyi noneho tukaganira ku bibazo twahuye na byo n’uko twakwishakamo ibisubizo tugafasha abana b’imfubyi cyangwa abatabana n’ababyeyi babo.”

Amor Foundation yatangiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare 2025, kuko ari bwo yabonye icyangombwa kiyemerera kuhakorera.

Akomeza agira ati: “Mbere nafashaga abantu ku giti cyanjye ariko ndavuga nti reka nshake abandi bumva igitekerezo cyanjye, dushyiremo imbaraga zirushijeho.”

Léonard Kwitonda, Perezida wa Diaspora Nyarwanda muri Amerika, avuga ko ibikorwa bya Uwineza Florence ari ibyo gushyigikirwa. 

Ati: “Turashima umuhate wa Amor Foundation mu kubaka Igihugu cyacu cy’u Rwanda no guhindura ubuzima bw’abana b’imfubyi ndetse n’abana bo ku muhanda.”

Umuryango Amor Foundation, Uwineza yawutangije agamije kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Mbona intambara muri za Ukraine, hirya no hino bikambabaza cyane. Nabona umubyeyi upfuye asize akana k’agahinja, nkumva mfite ububabare bw’uko katazateta nk’abandi.”

Aha ni ho ahera avuga ko Umuryango yatangije azawugeza ku rwego mpuzamahanga. 

Yavuze ko Amor Foundation yifuje kuyitangiza no mu Rwanda kugira ngo abashe gufasha abari mu buzima bubi.

Ni ubuzima na we avuga ko yabayemo kuko hari n’igihe cyageze akitakariza icyizere, akumva n’amashuri yisumbuye atazayiga. 

Byamusunikiye kujya kwiga kwiga mu Gatenga ahazwi nko kwa Carlos, ahakundaga kwiga abana bo mu muhanda. 

Ati: “Nagiye kwiga gusuka, kugira ngo mbone amafaranga yihuse. Nabonye ibibazo bacamo, ubwihebe baba bafite, maze no gukura mbona uko abana babaga mu Gatenga bize, bitunze bagira icyo bimarira. 

Nibuka ububabare bahuraga na bwo, numva ntazafasha abakobwa gusa kuko hari n’abahungu baba barahuye n’ibibazo.”

Mu rugendo yatangiye yishimira ko hari abana bafashe ari imfubyi bakongera kubaremamo icyizere ndetse n’ubuzima bwabo bugahinduka. 

Akomeza agira ati: “Ni uguha abandi icyizere ko ejo hashoboka, batagomba kwiyandarika, kwiyahura cyangwa kwishora mu biyobyabwenge.”

Uwineza asaba abato kutaba abarakare ahubwo bakagira urukundo ndetse ibyo banyuramo byose bagakomeza kwiyubaka badategeye abandi amaboko.

Umuryango Amor Foundation wabonye icyangombwa kiwemerera gukorera mu Rwanda gitwangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku wa 17 Kamena 2025.

  • Imvaho Nshya
  • Nyakanga 31, 2025
  • Hashize ibyumweru 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE