USA:  Perezida Joe Biden yakuyemo kandidatire aharira abakiri bato

USA:  Perezida Joe Biden yakuyemo kandidatire aharira abakiri bato

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yatangaje ko ahariye abakiri bato, akuramo kandidatire ye yo kwiyamamariza kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Yabigarutseho ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Nyakanga 2024, mu ijambo yagejeje ku banyagihugu, aho yasobanuye ko akuyemo kandidatire ye yo kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Joe Biden yagize ati: “Nubaha ibi biro by’Umukuru w’Igihugu, ariko nkunda igihugu cyanjye kurushaho.”

Joe Biden, Perezida ufite imyaka myinshi  kurusha abanda bayoboye mu mateka y’Amerika, ku Cyumweru yatangaje ko arangije kwiyamamaza ku bijyanye no kongera gutorwa, mu gihe umubare munini w’abayobozi batowe bo mu ishyaka ry’Abademokarate utacyizera ko afite ubushobozi bwo gutsinda Donald Trump w’Umurepubulika.

Ati: “Nahisemo inzira nziza yo gutera imbere ni uguha umwanya igisekuru gishya. Ubu ni bwo buryo bwiza bwo guhuza igihugu cyacu.”

Yongeyeho ati: “Ikintu gikomeye muri Amerika ni uko hano, abami n’abanyagitugu badategeka. Abaturage ni bo bayobora. Amateka ari mu maboko byabo, ubuyobozi buri mu biganza byabo.

Perezida Joe Biden yavuze kandi ko abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika bafite amahitamo mu kwishitioramo umuyobozi.

Perezida w’umudemokarate yatangaje ko azaguma ku butegetsi kugeza manda ye irangiye, ku ya 20 Mutarama 2025, kandi ko ashaka kwibanda ku mirimo ye ya perezida.

Joe Biden yagize ati: “Kurengera demokarasi ni ngombwa kuruta inyito iyo ari yo yose. Nkuramo imbaraga, n’ibyishimo, kubera gukorera Abanyamerika. Ariko […] ntabwo ari njye bireba. Ni mwe bireba mwe, imiryango yanyu, ejo hazaza hanyu.”

Amatora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ateganyijwe mu Ugushyingo 2024.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00