USA: Mike Johnson yasimbutse gahunda yo kumweguza

USA: Mike Johnson yasimbutse gahunda yo kumweguza
UNITED STATES - MAY 8: Speaker of the House Mike Johnson, R-La., and House Minority Leader Hakeem Jeffries, D-N.Y., left, attend the unveiling ceremony for the Daisy Bates statue in the U.S. Capitol's Statuary Hall on Wednesday, May 8, 2024. Bates was a civil right leader who was influential in the initiative to integrate Arkansas schools. (Tom Williams/CQ-Roll Call, Inc via Getty Images)

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mike Johnson, yasimbutse gahunda yo kumweguza ku nshingano ze ku wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024.

Iyi gahunda yateguwe n’Umudepite Marjorie Taylor Green uri mu ishyaka rimwe na Johnson (Republicain), umushinja gukorera mu nyungu z’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate (Democrats).

Uyu Mudepite yagize ati: “Johnson ahawe amahitamo hagati yo gushyira imbere iby’ingenzi by’aba-Republican cyangwa gukorana n’aba-Democrats kugira ngo abungabunge ububasha bwe yahitamo gukorana n’aba-Democrates.”

Mu makosa Depite Green yashinje Johnson harimo kwirukana George Santos wari umu-Republicain, wasimbujwe n’umudemokarate mu itora ryihariye ryabaye mu kwezi k’Ukuboza 2023.

Uyu Mudepite kandi yashinje Johnson gufasha abademokarate (democrats) gukora umushinga w’inkunga ya miliyari 61 z’amadolari y’Amerika yo gufasha Ukraine, Israel na Pakistan guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wabyo.

Yagize ati: “Perezida w’Inteko Mike Johnson twatoye yafashije, yiyunga ku bademokarate n’ubutegetsi bwa Biden mu gusenya igihugu cyacu, kubera ko yatoye gahunda yabo, akaboha ubushobozi bw’abarepubulikani (republicains) bwo kuganza Inteko.”

Ubuyobozi bw’Inteko na bwo bwatanze icyifuzo cy’uko haba itora rigamije kugumisha Johnson mu nshingano, atorwa ku majwi 359 arimo 196 y’abarepubulikani na 163 y’abademokarate.

Hari abagize iyi Nteko 43 batoye bashyigikira ko Johson ava muri iyi nshingano, barimo 11 bahagarariye Republicain n’abademokarate 32. Ni amatora yamaze igihe kitageze ku isha yahise aburizamo umugambi watangijwe na

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14