Urwibutso rwa Ngarukiye Daniel kuri nyina wa Massamba wamureze

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Ubuhamya butandukanye bw’abazi Mukarugagi Ancille, akaba nyina w’Intore Massamba, buhuriza ku kuba yararangwaga n’urukundo kandi akaba yarareze intore nyinshi zitandukanye zirimo na Ngarukiye Daniel.

Ngarukiye Daniel ni umuhanzi uri mu bafite ubuhanga mu gucuranga inanga gakondo, akagira ijwi ryihariye mu kuririmba indirimbo zo muri iyo njyana, zirimo Kamananga yasubiyemo, Ikibungange, Bwiza, Uru Rukundo, Umwali w’u Rwanda n’izindi zikundwa n’abatari bake.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya nk’umwe mu barerewe mu muryango wa Sentore, mu gahinda kenshi Ngarukiye Daniel yagize ati: “Wambabariye udatuma muvugaho nkarira! Si ikintu cyoroshye…”

Ngarukiye avuga ko hari byinshi yamwigiyeho kubera ko yabaye muri uwo muryango ataruzuza imyaka 10 akahakurira n’ubu akaba akiri kumwe na bo mu buryo bw’imibanire.

Yagize ati: “Kumubura bingana nko kubura Sentore bwa kabiri, natangiye kubana na we mfite imyaka umunani ariko igihe nzabana na we sinkizi kuko nzamuhorana mu mutima, yambereye umubyeyi nya mubyeyi.”

Akomeza avuga ko nk’umubyeyi wamureze yamutoje byinshi kandi harimo kirazira agenderaho n’uyu munsi amukesha.

Yagize ati: “Mwibukira ku bintu byinshi cyane nk’umwana warezwe na we. Ariko ikiruta byose n’uko yari umubyeyi ufite ubutore ku mutima kugira ubutore ku mutima bivuze kugira urukundo rwo gukunda abana, akabarera nta kindi yitayeho, yahoranaga umutima wo kurerera Igihugu nuko nguko twese twahakuriye.”

[…] Icyo mfata nka kirazira uyu munsi kubera we, ‘ni ukuba umushenzi’ yarabyangaga cyane. Yaravugaga ati ‘Intore iba igomba kugendera kuri gahunda, ntigomba kurenganya, iba igomba kuba aho rukomeye igafasha abandi’. Yarakubwiraga ati mu buzima burya ntuzabe umushenzi, umurage umuryango wa Sentore wampaye nuko nanjye ngomba kuzita ku bantu, nkazarera abana benshi ntitaye aho bava.”

 Inkuru y’akababaro y’umubyeyi Mukarugagi Ancille yamenyekanye tariki 18 Nzeri 2025, kugeza ubu hakaba hakiri ikiriyo kirimo kubera ku Kimironko Kwa Mushimire aho biteganyijwe ko azaherekezwa bwa nyuma ku wa 30 Nzeri 2025.

Mukarugagi Ancille ni umugore wa Sentore Athanase wari umutoza w’itorero ry’Igihugu ari nabo bakomokaho Intore zitandukanye zirimo Massamba hamwe n’abuzukuru barimo Jules Sentore, Lionel Sentore mu gihe hari n’abandi barerewe muri uwo muryango batawukomokamo nka Ngarukiye Daniel, Habumuremyi Emmanuel ufite ubuhanga mu gucuranga inanga hamwe na Nyiraminani Angel ubyina mu Rukerereza.

Ngarukiye Daniel avuga ko yabaye mu muryango wa Sentore akiri muto n’ubu bakaba bakibanye neza
Umuryango wa Sentore wahaye Ngarukiye umurage n’intego zo kuzarera abana benshi atitaye ku ho bavuka.
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Nzeri 25, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE