Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwirukanye abakozi barenga 400

Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora rwirukanye abakozi barenga 400

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko rwirukanye abakozi 411 kubera imyitwarire mibi mu kazi; irimo ruswa n’ibindi byaha.

Nk’uko RCS yabitangaje inyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo, buvuga ko mu birukanwe harimo na Komiseri.

Bugira buti: “Abirukanywe barimo Komiseri umwe, ba ofisiye bakuru 26, aba ofisiye bato 20, ba su ofisiye n’aba wada 364.”

RCS itangaza ko imyanzuro yo kwirukana aba bakozi ijyanye n’amahame yo kwimakaza imikorere myiza.

Zimwe mu nshingano z’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, ni ugushyira mu bikorwa politiki n’ingamba by’igihugu n’ibyo ku rwego mpuzamahanga byerekeye serivisi z’igorora.

Hari kandi kwakira abantu bakatiwe n’inkiko hashyirwa mu bikorwa ibyemezo by’inkiko byerekeye gufungwa by’agateganyo cyangwa igihano cy’igifungo ndetse no gukurikirana irangizwa ry’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

Intego ya RCS ni ukwakira mu igororero umuntu wakatiwe n’inkiko hagamijwe gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyerekeye ifungwa ry’agateganyo cyangwa igihano cy’igifungo no gukurikirana irangizwa ry’igihano cy’imirimo y’inyungu rusange, guha umuntu wakatiwe igihano cy’igifungo kigomba kurangirizwa mu igororero serivisi z’igorora hubahirizwa uburenganzira bwa muntu no kumutegura gusubira mu muryango.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40