Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’uwareze RIB ko itemerewe gusaka 

Urukiko rw’Ikirenga rwatesheje agaciro ikirego cy’uwareze RIB ko itemerewe gusaka 

Urukiko rw’Ikirenga rwashimangiye  ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rufite uburenganzira bwo gusaka umuntu cyangwa inyubako rutitwaje ibyemezo by’inkiko mu gihe hari impamvu zifatika zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa muri iyo nyubako cyaba cyakorewemo.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko Umunyamategeko Murangwa Eduard, yari yatanze ikirego muri urwo rukiko avuga ko itegeko rishyiraho RIB ryo mu 2017, rigena inshingano n’imikorere yarwo rihabanye n’Itegeko Nshinga.

By’umwihariko Murangwa we yagaragazaga ko uburenganzira RIB yahawe bunyuranye n’ingingo ya 10 y’itegeko ryemerera abagenzacyaha gusaka cyangwa gushakisha umuntu cyangwa kwinjira mu nyubako batabiherewe inyandiko n’urukiko, mu gihe hari impamvu zifatika zituma ukurikiranyweho icyaha akekwa, cyangwa muri iyo nyubako hakekwa ko habereye icyaha cyangwa se habitsemo ibyakoreshejwe mu gukora icyaha.

Murangwa yagaragaje ko bibangamiye ibiteganywa n’ingingo z’amategeko agengwa n’Itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho, harimo ingingo ya 13 ivuga ko umuntu ari uw’agaciro kandi ari ntavogerwa, ibi bikamuha uburenganzira busesuye ko ari uwo kubahwa, kurindwa no kubungabungwa.

Murangwa ashingiye kuri ibi yagaragaje ko RIB nk’urwego rwa Guverinoma, kwinjira mu nyubako cyangwa gusaka umuntu itabanje kubihererwa uburenganzira n’Inzego z’ubutabera ari ukubangamira uburenganzira n’ituze bya muntu.  

Murangwa kandi yagaragaje ko gukora iperereza hakoreshejwe uburyo bwo gusaka nta cyemezo cy’ubutabera bafite  byica ingingo ya 43 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho rigira riti: “Ubucamanza ni umurinzi w’ikiremwa muntu n’ubwigenge hisunzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko”.

Mu gihe cy’urubanza, abari bahagarariye Guverinoma Kabibi Spéciose na Kayitesi Petronille bagaragaje ko inzego za Guverinoma zigenga kandi zuzuzanya kandi zikizerana. 

Batanze urugero mu bindi bihugu aho impapuro zemerera isaka zishobora kwiganwa ibishobora gutuma umucamanza atanga impushya zitari zo kugira yubahirize uburenganzira bwo gukora iperereza.

Mu mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuri iki kibazo rwavuze ko impamvu za Murangwa zidafatika kuko zitagaragaza aho Itegeko rishyiraho RIB rivuguruza Itegeko Nshinga.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14