Urukiko rwakatiye Fatakumavuta iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwakatiye Fatakumavuta iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta Miss Muheto yahanishijwe igifungo cy’amezi atatu y’agateganyo nk’uko byari mu byifuzo by’ubushinjacyaha kugira ngo bukomeze bukore iperereza neza kuri dosiye ye.

Ni umwanzuro urukiko rwatangaje tariki ya 6 Ugushyingo 2024, nyuma y’urubanza Fatakumavuta yaburanyemo ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabaye tariki 5 Ugushyingo 2024, rwari ruteganyijwe tariki 31 Ugushyingo 2024, agasaba ko barusubika kuko ngo atari yiteguye kuburana.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu birego Fatakumavuta aregwa harimo iby’umuhanzi Ngabo Medard uzwi nka Meddy, Bahati Makaca uzwi mu itsinda rya Just family, The Ben ndetse n’ibya Alex Muyoboke aho muri byo hari harimo ibyo kubuzamahwemo abandi akoresheje imbuga nkoranyambaga, gusebanya ndetse n’ivangura bivugwa ko ari cyo Bahati yamureze.

Ubushinjacyaha bwagaragaje kandi ko ibyo byaha byose Fatakumavuta yabikoze mu minsi itandukanye akabikorera ku muyoboro wa Youtube no ku rubuga rwe rwa X.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki 18 Ukwakira 2024, akaba aburanye ifungwa n’ifungura ry’agateganyo nyuma y’iminsi itanu urubanza rwe rusubitswe kuko rwagombaga kuba tariki 31 Ukwakira 2024, aho yasabye ko rusubikwa kuko atari yiteguye.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14