Urukiko Rusesa Imanza mu Bufransa Rwanze Ikirego cy’Abirabura

Urukiko Rusesa Imanza mu Bufransa Rwanze Ikirego cy’Abirabura

Mu Bufaransa, Urukiko Rusesa Imanza, ari na rwo rwo hejuru rwa nyuma, rwateye utwatsi ikirego cy’abakomoka ku bacakara b’Abirabura basaba Leta indishyi z’akababaro.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko ikirego cyatangiye mu 2005 ku bantu 23 ku giti cyabo n’amashyirahamwe atatu, ari yo “Mouvement International pour les Réparations, Comité d’organisation du 10 Mai na Comité International des Peuples noirs”.

Babanje gutsindwa mu Rukiko rw’Ibanze no mu Rukiko rw’Ubujurire rw’i Fort-de-France, muri Martinique, ikirwa cy’u Bufaransa kiri mu nyanja ya za Karayibe, muri Mutarama 2022. 

Urukiko Rusesa Imanza rwashimangiye ibyemezo by’inkiko za mbere, na rwo ruvuga ko icyaha barega cyarengeje igihe kuva “ibihugu byemeje igitekerezo cy’icyaha cyibasiye inyokomuntu mu Itangazo mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu ryo ku italiki ya 10 y’ukwa 12 mu 1948.”

Urukiko Rusesa Imanza rw’u Bufaransa rwahaye ukuri kandi na none inkiko za mbere, ruti: “Mu barega ku giti cyabo, nta n’umwe wagaragaje ikimenyetso cy’ibikomere yaba yaratewe n’amabi abacakara b’Abirabura akomokaho bakorewe.”

Umwe mu bavoka babo witwa Patrice Spinosi yatangaje ko bazajuririra urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rw’u Burayi.

U Bufaransa bwatwaye Abanyafurika barenga 1,000,000 nk’abacakara mu bukoloni bwabwo, bukaba bwaraciye ubucakara mu 1848.

Yanditswe na KAYITARE Jean Paul

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42