Urugo Mbonezamikurire si ishuri cyangwa ikiburamwaka – NCDA

Urugo Mbonezamikurire si ishuri cyangwa ikiburamwaka – NCDA

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA) buratangaza ko Urugo mbonezamikurire rudakwiye gufatwa nk’ishuri cyangwa ikiburamwaka.

Ingabire Assumpta, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, yabigarutseho mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 08 Gashyantare 2024 mu Mujyi wa Kigali.

Ni mu nama yabahuje n’abafatanyabikorwa bo mu muryango itari iya Leta bakurikirana ibikorwa bya gahunda mbonezamikurire y’abana bato mu turere, ku bufatanye na NCDA n’uturere.

Ubuyobozi bwa NCDA bugaragaza ko Urugo mbonezamikurire atari ishuri.

Ingabire, Umuyobozi Mukuru wa NCDA, yagize ati “Urugo mbonezamikurire y’abana bato si ishuri cyangwa ikiburamwaka (Ecole Maternelle), ahubwo ni ahantu umwana agomba kuba yumva ari mu rugo, akahabonera nk’ibyo yabonera mu rugo igihe ababyeyi badahari”.

Politiki yo gushyiraho Urugo mbonezamikurire ya mbere, Ingabire yavuze ko yatangiye mu 2013, isubirwamo mu 2016 ari nabwo yashyizwe muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF).

Icyo yari ije gukemura ngo ni uko hari ikibazo cy’abana wabonaga abana bava mu rugo bagahita bajya mu mashuri.

Yagize ati “Yajyaga mu mwaka wa Mbere afite imyaka 6, ntabwo yateguwe ariko tuza gusanga no mu mikurire y’umwana hari ibindi bintu bya ngombwa umubyeyi atazi Leta ikwiye gushyira mu bikorwa kugira ngo ababyeyi babimenye”.

Ku rundi ruhande NCDA igaragaza ko igifite ibyuho byinshi byo gukemura.

Hashyizweho urugo mbonezamikurire kugira ngo umwana yumve ko ari mu rugo.

Iyi gahunda ngo ni wo muti wo kuzagira umunyarwanda wuzuye kuko iha abana bato intangiriro nziza mu mikurire.

Ati “Gufata neza Ingo mbonezamukuri ni wo muti wonyine wo kuzagira umunyarwanda wuzuye.

Umwana wanyuze mu rugo mbonezamikurire ajya mu wa mbere ari umwana ushabutse, ufite ikinyabupfura, ubumenyi, afite ubuzima bwuzuye”.

Muri iyi nama, hashimiwe ibikorwa iyi miryango itari iya Leta ikora by’umwihariko mu guteza imbere imbonezamikurire y’abana bato (ECDs).

Amafoto: John Mbaraga

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Messi yasezeye mu Ikipe y’Igihugu ya Argentine mu birori binogeye ijisho 7 Ukwakira 2026 Saa 08:15
  2. Kenya: Umusifuzi watanze penaliti itavuzweho rumwe yakubiswe  7 Ukwakira 2026 Saa 00:13
  3. Minisitiri wa Siporo yatumiwe muri Gen-Z Comedy 6 Ukwakira 2026 Saa 18:37
  4. Amavubi U23 yasezereye Sudani U23 mu gushaka itike ya CAN 2027 (Amafoto)  6 Ukwakira 2026 Saa 18:20
  5. Bwiza agiye guhurira na Bruce Melodie mu gitaramo azakorera muri Zambia  6 Ukwakira 2026 Saa 15:52