Urubyiruko rwunze mu rya Perezida Kagame rwiyemeza gusigasira ubutwari

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

“Rubyiruko rwacu; tubahanze amaso ngo mukomeze kubungabunga uwo murage w’ubunyarwanda buzira kuzima.” Izo ni zimwe mu mpanuro zigize ubutumwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatanze ku munsi w’Intwari, aho yibukije ko Intwari z’u Rwanda zasize umwenda ukomeye ukwiye kwishyurwa n’abakiriho by’umwihariko urubyiruko.

Ku wa Kabiri taliki ya 1 Gashyantarw 2022, ubwo hizihizwaga Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 28, rubyiruko ruhagarariye urundi rwaturutse mu Turere dutandukanye tw’Igihugu rwatangaje ko rufite umukoro ukomeye wo kusa ikivi cy’Intwari zitanze kugira ngou Rwanda rubohorwe.

Ukwiyemeza gushimangira ko rwiyemeje gushyira mu bikorwa ubutumwa ruhabwa n’Umukuru w’Igihugu bwo kwishyura umwenda ukomeye u Rwanda rwasigiwe n’abagabo n’abagore bitanze kugira ngo u Rwanda rube rutekanye kandi rufite agaciro ruhesha abatuagre bacyo ntawe usigaye inyuma.

Urwo rubyiruko rwashimangiye ukwiyemeza kwarwo ubwo rwasuraga ibice bitandukanye bibumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu biherereye mu Karere ka Nyagatare.

Urwo rubyiruko rwasuye i Kagitumba mu Murenge wa Matimba, aharasiwe isasu rya mbere mbere ryatangije urugamba rwo kubohora u Rwanda. Basuye kandi umusozi wa Nyabwishongwezi aho intwari Fred Gisa Rwigema yarasiwe, rukomereza ahitwa Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahari ubutaka bwitwaga Sentimetero ingabo zahoze ari iza RPA zigaruriye bwa mbere mu Rwanda.

Umuyobozi w’Ingoro Ndangamateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside Bashana Medard, avuga uko tu duce twose tubumbatiye amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ibirari by’Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda bitangirira muri aka Karere ka Nyagatare gafatwa nk’irembo ryo kubohora Igihugu, bigakomereza mu Turere twa Gicumbi, Burera, Musanze, Gakenke na Gasabo.

Urubyiruko rwasobanuriwe ko icyatumye hatangizwa urugamba rwo kubohora Igihugu ari uko mu Rwanda hari ubuyobozi bwimakaje ivangura n’amacakubiri ndetse n’ibindi bibazo byatumye Abanyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bameneshwa bagahezwa ishyanga.

Babwiwe ko byasabye ubwitange bukomeye bw’abana b’Abanyarwanda kugira ngo Igihugu kibohorwe, bityo ko bagombaga kubafatiraho urugero mu kwimakaza indangagaciro z’ubutwari n’ubwitange mu gukomeza kubaka Igihugu.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe ibikorwa by’ubukangarambaga no guhuza ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake Kubana Richard, na we avuga ko nyuma yo kwigisha urwo rubyiruko amateka, barwitezeho umusanzu ukomeye mu kubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Kuva mu mwaka wa 2020 ni bwo hatangijwe umushinga wo kubaka Ingoro Ndangamateka umunani zibumbatiye amateka akomeye y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, zizajya zisurwa n’Abanyarwanda ndetse n’Abanyamahanga mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku mateka ariko zikaba n’igicumbi cy’ubumenyi ku mateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga rikorwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, ndetse n’Urwego rw’Igihugu rw’iterambere (RDB).

Muri izi Ngoro harimo iya Kagitumba, Gikoba na Shonga mu Karere ka Nyagatare, ndetse n’iya Mulindi, Musanze, Urugano, Kigali na Mukarange, aho biteganyijwe ko zose zizaba zamaze kubakwa bitarenze mu mwaka wa 2024.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gashyantare 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE