Urubyiruko rw’u Rwanda miliyoni rugiye gufashwa kwinjira mu buhinzi

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yatangaje ko ku bufatanye n’umushinga Tubura bagiye gufasha urubyiruko rw’u Rwanda rugera kuri miliyoni 1, kwiteza imbere mu buhinzi no kurukundisha kwihangira imirimo, mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.
Ibi byatangajwe ku wa 19 Kamena 2025, mu muhango wahurije hamwe abafatanyabikorwa mu rwego rw’ubuhinzi mu Rwanda harimo MINAGRI, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), n’abandi bafatanyabikorwa bagamije gusubiza amaso inyuma ku musaruro w’igihembwe cya 2024 no guhuza imbaraga mu igenamigambi ry’igihembwe cya 2026A na 2026 B.
Umuyobozi Mukuru wa Tubura Bwiza Belinda yavuze ko nyuma kubona ko gukorana n’abahinzi bitanga umusaururo ubu noneho bagiye kwibanda ku rubyiruko kuko byagaragaye ko rutitabira ubuhinzi ku bwinshi.
Yagize ati: “Tugiye kuganira n’abafatanyabikorwa ku gihembwe cy’ihinga, urubyiruko ni rwo dushyize imbere mu myaka 5 izaza, aho dushaka kugera ku bagera 1 000 000.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) Rwigamba Eric yavuze ko ibihembwe by’Ihinga 2025A na 2025B byagenze neza kandi ko u Rwanda rwiteguye kuzihaza mu biribwa.
Yavuze ko gukorana na Tubura bifasha abahinzi b’u Rwanda kugera ku nyungu mu buryo bugaragara kuko bafasha kubona inguzanyo n’uburyo bwo kugera nyongeramusaruro ituma ubuhinzi butanga umusaruro kurushaho.
Yagize ati: “Twabonye umusaruro uhagije nta kibazo cy’inzara tuzagira, n’igihembwe cya 2025 B yatangiye iteyemo ubwoba ariko icyadufashije itinda guhita, twiteze kubona umusaruro.”
Yunzemo ati: “Iyo muteye ibigori, ibishyimbo n’indi myaka, tuba tuzi aho abahinzi bacu bari. Mukabagara imvura igwa n’ubu ikaba igikomeje, tuba tubona uko umusaruro uzagenda.”
Yavuze ko ubu harimo guterwa ibijyanye no gutegura igihembwe cy’ihinga cya 2026A.
Mu bihembwe by’ihinga bya 2025A na 2025B, Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije na Tubura yafashije abahinzi barenga 1 000 000 aho bagize inyungu z’asaga miliyari imwe y’Amafaranga y’u Rwanda.
Binyuze mu bufatanye buhoraho na MINAGRI, RAB n’abandi bafatanyabikorwa, Tubura ngo yiyemeje kugeza mu 2030 yubaka sisitemu y’ubuhinzi irambye, ishingiye ku muturage, kandi ihuza buri wese.
Hari intego ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2026A na 2026B, bazafashwa kugira ku nyongeramusuro barenga miliyoni 1.2, aho buri muhinzi azungukira nibura amafaranga ibihumbi 165 by’amafaranga y’u Rwanda.
Gutanga ibiti byo gutera amashyamba miliyoni 30, ku bahinzi 900.000, ndetse n’ibiti by’imbuto 800.000 bigamije kunganira ubukungu bw’imiryango.
Guhuza abahinzi 90.000 n’isoko ryagutse, nibura 25% byabo bakungukire ku biciro bihamye kandi bidahindagurika.


