Unguka Bank yizihije Umunsi w’Umurimo yishimira kunguka miliyoni 387 Frw  

  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ku Cyumweru taliki ya 1 Gicurasi 2022, abayobozi n’abakozi ba Unguka Bank Plc bizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, bishimira ko besheje imihigo y’umwaka 2021 n’uruhare buri wese yagize mu gutanga uwo musaruro mwiza.

Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Unguka Bank, igaragaza ko mu mwaka wa 2021 iyi banki yungutse amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 387 (387,069,000 Frw) nk’uko byatangarijwe mu birori byabereye muri ONOMO Hotel.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo y’uyu mwaka yagiraga iti: “Ahazaza h’umurimo, Intego Dusangiye”

Umuyobozi Mukuru wa Unguka Bank Plc Bwana Justin Kagishiro, yashimiye abakozi bose uruhare bagize bagatanga umusaruro mwiza ku buryo banki yungutse hafi miliyoni magana ane y’amafaranga y’u Rwanda (400M) mu mwaka 2021.

Yakomeje agira ati “Mu mwaka wa 2022 tugomba kurushaho kunguka, kandi n’abakozi bakarushaho gufatwa neza, kuzamurwa mu ntera ndetse bakaba banahabwa imishahara y’inyongera” ibi rero birasaba yuko tubiharanira tugakora cyane.

Uwari ahagarariye Inama y’Ubutegetsi Mme Marie Louis Kagaju,  na we yashimiye abakozi uruhare rwabo mu guteza intambwe ikigo avuga yuko ubu Unguka Bank yabashije kuva mu bihombo yagiye igira, ikaba irimo kunguka ku buryo bushimishije.

Ati: “Nk’abagize Inama y’Ubutegetsi dufite ijambo rifatika tuzabwira Inteko Rusange, kandi ibi tukaba tubibashimira ariko by’ubwihariko tukabishimira bwana Justin (CEO) ubarangaje imbere”.

Bwana Jean Chrisotome Hodari, umwe mu bagize Inama y’Ubutegetsi, na we yasabye abakozi kuba abantu bakuru bakamenya “Boss” wabo ari we mukiliya, bakazirikana ko ari we ubahemba ubundi bakamufata neza cyane.

Ati: “Ibyo nimubikora, nta kabuza muzakomeza gutera imbere na banki itere imbere.”  

Ubuyobozi bwashimiye kandi bunahemba by’umwihariko abakozi b’amashami abiri ari yo irya Nyagugenge (Nyarugenge-Branch) n’irya Rubavu (Rubavu-Branch) nk’abahize abandi mu mikorere.

Uhagarariye abakozi Mme Uwimana Beatrice, yashimiye ubuyobozi ko bufasha abakozi kugera ku nshingano zabo kandi asaba abakozi gukomeza kugira umwete n’ubwitange mu kazi.

Abakozi bose bakomeje ibirori, bagaragaza impano zitandukanye bafite (ikinamico/ urwenya/ kuririmba no kubyina), barasangira ndetse bacinya n’akadiho.

Unguka Bank yatangiye gukora mu mwaka wa 2005, ubu ifite amashami cumi n’ane kandi ikomeje gutanga serivisi nziza ku bakiliya bayo.

Ishami rya Unguka Rubavu naryo ryahawe ishimwe
Abakozi ba Nyarugenge Branch bahawe ishimwe.
Uwaje ahagarariye inama y’Uubutegetsi yakirwa mu birori
Umuyobozi Mukuru Justin Kagishiro aganirira abakozi
Abayobozi n’abakozi bacinye akadiho
Uhagarariye abakozi avuga ijambo
  • Imvaho Nshya
  • Gicurasi 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Augustin NGAMIJE says:
Gicurasi 3, 2022 at 6:11 am

Really,it was amazing👌👌UB Plc progress and prosperity✌✌

Blondel TUMAINI says:
Gicurasi 6, 2022 at 3:48 pm

Ibi birori byari byiza pe. Mukomeze imihigo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE