Umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Haiti

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera muri Haiti

Muri Haiti, umwuka mubi ukomeje kwiyongera nyuma y’ibitero byasize imibiri y’abantu ku mihanda.

Imibiri irenga 10 yakuwe n’imbangukiragutabara mu bice bya Petion-Ville mu nkengero z’umurwa mukuru wa Haiti, nk’uko ababyiboneye babibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ejo ku wa Mbere. Ni mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hategerejwe itangazwa rya Guverinoma nshya.

Ababibonye bavuze ko imibiri y’abarashwe mu gitondo cya kare cy’ejo ku wa Mbere, yakuwe ku muhanda munini ugana mu mujyi no kuri sitasiyo ya lisansi.

Nyuma y’uko hatangajwe amakuru ku bitero byo mu gitondo cy’ejo, hafi y’Akarere ka Laboule, mu mihanda izengurutse Petion-Ville, nta n’inyoni yahatambaga.

Hagati aho, sirivisi itanga umuriro, EDH, yavuze ko za sitasiyo nyinshi zagabweho ibitero kandi ko insinga, za batiri z’imodoka n’inyandiko zari mu bubiko, byibwe.

Ibi bibaye mu gihe urugomo rukomeje gufata intera, aho imitwe yitwaje intwaro ibangamiye ubuzima bw’abasivili, na politiki yaheze mu cyeragati.

Ibyo byose byatumye muri iyi minsi ishize, Loni, ambasade za Leta zunze ubumwe z’Amerika na Canada, bafunga ambasade zabo.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  2. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00
  3. Hateguwe igitaramo kizibukirwamo Lucky Dube 17 Ukwakira 2026 Saa 16:15
  4. Nyagatare: Ku myaka 49 yize amashuri yisumbuye agamije kunoza ubucuruzi bwe 17 Ukwakira 2026 Saa 15:50
  5. Bamwe mu byamamare bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Nyiranyamibwa 17 Ukwakira 2026 Saa 11:14