Umwe mu bavandimwe ba Michel Jackson yitabye Imana

Umwe mu bavandimwe ba Michel Jackson yitabye Imana

Toriano Adaryll Jackson wamamaye mu muziki nka Tito Jackson, akaba umuvandimwe wa Michael Jackson akaba n’umwe mu bashinze itsinda Jackson 5, kabuhariwe mu njyana ya pop yitabye Imana ku myaka 70 y’amavuko.

Inkuru y’akababaro y’uko uyu muhanzi yitabye Imana yatangajwe na Steve Manning, inshuti y’umuryango w’aba Jackson akaba yarigeze no kubabera manager (gucunga umutungo), kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024 mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru cya Tonight Entertainment.

Iby’iyi nkuru kandi byashimangiwe n’inyandiko yashyizwe kuri Instagram n’abana batatu ba nyakwigendera, Taj, Taryll na TJ Jackson, nabo ubwabo bigeze kuba abahanzi b’injyana ya R’n’B/pop mu itsinda ry’inyabutatu ryitwaga 3T ahagana mu 1990.

Nubwo impamvu y’urupfu rwe itaramenyekana ariko hari amakuru avuga ko uyu mugabo yahitanywe n’indwara y’umutima yamufashe ari mu rugendo.

Tito yakunze kugaragara mu bitaramo byinshi ubwo yari mu itsinda rya Jackson 5, ryari rigizwe n’abavandimwe be aribo Jackie, Jermaine, Marlon na Michael Jackson witabye Imana mu 2009.

Tito yari aherutse mu mujyi wa Munich mu Budage mu rugendo rwo kuhasura kuko biteguraga kuhataramira.

Tito kandi yamenyekanye cyane mu gucuranga gitari, Mu rugendo rwe rw’umuziki, yakoze alubumu ebyiri zirimo Tito Time yasohoye mu 2016 na ’Under your Spell’ yaherukaga gushyira agaragara mu 2021.

Indirimbo zakunzwe cyane z’itsinda The Jackson 5 zirimo ABC, The Love You Save na I Want You Back, ryashinzwe mu 1964. Tito yavuzaga gitari akanunganira bagenzi be (abavandimwe) mu majwi y’imperekeza.

Abagize The Jackson 5
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Kofi Oromide

Imana imwakire mubayo aruhukire mumahoro .

Daju

Imana
imuhe
ruhuko
ridashira.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Kigali: Lucky Dube yibutswe hibandwa ku butumwa bw’amahoro n’ubumwe 19 Ukwakira 2026 Saa 11:38
  2. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  3. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  4. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  5. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14