Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gakoma arakekwaho kwica umwana

Ngiruwonsanga Pascal w’imyaka 38 wari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gakoma mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Karama mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Arakekwaho kwica umwana w’imyaka umunani yareraga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamirije Imvaho Nshya aya makuru. Uru rwego ruvuga ko Ngiruwonsanga yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa.

Mu kiganiro Dr Murangira B. Thierry, Umuvugizi wa RIB, yahaye Imvaho Nshya yagize ati: “Yatawe muri yombi bishingiye ku iperereza riri gukorwa rijyanye n’urupfu rw’umwana w’umugore we.”

Ngiruwonsanga yari yaratandukanye n’uwo bashakanye aza gushaka undi mugore na we watandukanye n’umugabo we.

Umwana w’imyaka 8 uwo mugore yazanye kwa Ngiruwonsanga, ni we uwatawe muri yombi akekwaho kwica.

RIB ikomeza ivuga ko umurambo woherejwe mu Kigo cy’u Rwanda cy’Ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (FLI) gupimwa cyane ko ngo ejo hashize bavuze ko umwana yapfuye bitewe nuko yiyahuye.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, akomeza agira ati: “Hari impamvu zituma hakekwa ko umwana atiyahuye, mu rwego rw’iperereza rero hafunzwe uriya mugabo.”

Foto: Internet

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 3
Dufitishimwe

Nukurigose Uwomugabo Nakurikiranwe Kuko Ubunubugome Bukabije Birababaje Kuko Ibibikorwa Uyumugabo Yakoze Biteye Isoni .

Celine

Nihanganishije ababyeyi b’iki kibondo, cyane se umubyara wakoze uko ashoboye ariko ntabashe giga wa abana be. Ariko kandi mushishoze. Ubugome bwabaye bwinshi, amayeri y’abagoma ni menshi, mushobora gutungurwa . Twizera ubuhanga n’ubushobozi bw’ubutabera n’inzegi zabwo.
Ntibushushubikanya budasesenguye. Rero tubwubahirize.

Anonymous

Ndumva mbuze icyo mvuga
Murakoze 😳

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40