Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba FARDC bari batumwe kurasa abaturage   

Umutwe wa M23 werekanye abasirikare ba FARDC bari batumwe kurasa abaturage   

Umutwe wa M23 wabeshyuje icengezamatwara rimaze iminsi rikwizwa n’ubutegetsi bwa Kinshansa, werekana abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba mu bice bitandukanye babaga bagabye ibitero ku baturage.

Itangazo rya M23 ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukuboza 2024 risinyweho n’Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, rivuga ko Gen. Chico Tshitambwe ari we utanga amabwiriza yo kurasa abaturage.

Binashimangirwa na Sgt Major Kotakota Alex w’imyaka 45, umwe mu basirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba.

Yavuze ko avuka muri Kasai akaba abarizwa mu basirikare bari bayobowe na Cpt Akuwazo Dieudonné, mu gihe batayo abarizwamo iyobowe na Major Nsengiyumva.

Sgt Kotakota yavuze ko we na bagenzi be bafatiwe ahitwa Miyobo baturutse i Beni, bafite gahunda yo ku baturage.

Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z’umutwe wa M23, agaragaza abasirikare 3 ba FARDC muri benshi bafatiwe ku rugamba.

Sgt Kotakota yagize ati: “Intego yacu yari ukongera gufata ibice byose byari byarigaruriwe n’umutwe wa M23 mbere yo guhura kw’abakuru b’ibihugu Perezida Tshisekedi na Mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame muri Angola, tariki 15 Ukuboza 2024.”

Yavuze ko muri iyo ntambara barwana, baba bari kumwe na FDLR na Wazalendo ku mabwiriza ya Gen. Chico Tshitambwe.

Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa politiki, yavuze ko indi gahunda y’ibitero byafatiwemo abasirikare ba FARDC, yari iyo kuvana abaturage mu bice bigenzurwa na M23.

Itangazo ry’umutwe wa M23 rigira riti: “Ni muri urwo rwego ibisasu bya rutura (Bombes) zarashwe mu bice bituwe cyane n’abaturage nkuko byavuzwe n’imfungwa z’intambara.”

M23 ivuga ko izakomeza kubahiriza amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe i Luanda muri Angola tariki 7 Werurwe 2023.

Aya masezerano kandi avuga ko buri muturage wa Congo agomba kurindwa by’umwihariko abahutazwa n’ubutegetsi bwa Kinshansa.

Col. Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 yerekana abasirikare ba FARDC bafatiwe ku rugamba
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  2. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  3. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  4. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40
  5. Amavubi U17 yananiwe kugera ku mukino wa CECAFA asezererwa na Somalia 17 Ukwakira 2026 Saa 21:00