Umutingito wibasiye u Buyapani wakomerekeje batanu

Umutingito wibasiye u Buyapani wakomerekeje batanu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, umutingito ufite ubukana buri ku gipimo cya Magnatude ya 6.4 wibasiye Uburengerazuba bw’u Buyapani mu Mijyi ya Matsue na Yasugi muri Shimane, no mu bice byegereye Intara ya Tottor, wakomerekeje abantu batanu, usenya n’inzu.

Televiziyo yo mu Buyapani NHK yatangaje ko abantu batanu bajyanwe mu bitaro, ndetse inyubako zimwe zirangirika nubwo nta gaciro k’ibyangiritse karatangazwa.

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iteganyagihe n’Ibiza ,(JMA) cyaburiye abantu ko mu cyumweru gitaha hashobora kongera kubaho umutingito ufite ubukana bwa 5 cyangwa urenze gisaba abantu gukomeza kuba maso.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Mutarama, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani, Sanae Takaichi yavuze ko Guverinoma iri gusuzuma ibyangiritse, asaba abaturage bo muri ako gace gufata ingamba kandi bakitegura indi mitingito ishobora gukurikiraho ifite ubukana bungana cyangwa burenze ubw’iyabaye.

Ubuyobozi bwatangaje ko inganda zikora ibijyanye n’ingufu za nikeleyeri mu Ntara Shimane zitangiritse cyangwa ngo zihungabane mu gihe Ingabo z’u Buyapani zirwanira mu mazi zatangaje ko zagiye gusuzuma ibishobora kuba byangijwe mu bice byibasiwe.

Bitewe no kubura amashanyarazi byaturutse ku mutingito, sosiyete ya gari ya moshi JR West yahagaritse ingendo by’agateganyo ariko ziza kongera gusubukurwa nyuma yuko ugenjeje make.

U Buyapani bwaherukaga kwibasirwa n’umutingito ufite ubukana bwa Magnetude 7.5 mu Ukuboza 2025, aho wibasiye Intara ya Aomori mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba, ugateza Tsunami ndetse ugahitana umuntu abandi bagakomereka.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. APR FC yatsinzwe na Zamalek SC muri CAF Champions League 16 Ukwakira 2026 Saa 21:25
  2. Nyagatare: Hadutse abiyita abapolisi bakambura moto abamotari  16 Ukwakira 2026 Saa 17:22
  3. Tems yavuze ko kwandika indirimbo bimufasha gukira ibikomere 16 Ukwakira 2026 Saa 17:04
  4. Abacukuzi n’abaturiye ibirombe 160 000 bagiye kwegerezwa itumanaho byoroshye 16 Ukwakira 2026 Saa 16:54
  5. Umucamanza uca urubanza nabi ateza ibibazo aho kubikemura – Mukantaganzwa 16 Ukwakira 2026 Saa 16:42