Umushyikirano 19: Perezida Kagame agiye kuganira n’Abanyarwanda ku mibereho y’Igihugu

Umushyikirano 19: Perezida Kagame agiye kuganira n’Abanyarwanda ku mibereho y’Igihugu

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, Abanyarwanda mu ngeri zitandukanye 1500 bateraniye muri Kigali Convention Center ahabera Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 19, ikurikiwe n’Abanyarwanda batagira ingano bifashishije itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.

Ni inama ikurikirwa no kuri site ziri hirya no hino mu gihugu ndetse n’izihurije hamwe Abanyarwanda batuye mu mahanga.

Mu kanya Perezida Paul Kagame mu gutangiza Umushyikirano, arageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze.

Ni mu gihe Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ageza ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano aho ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo Kwihutisha Iterambere (NST1) igeze.

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano y’uyu mwaka yateraniye muri Kigali Convention Center, ikaba izasozwa kuri uyu wa Gatatu rariki ya 24 Mutarama, ifatiwemo imyanzuro y’ingenzi ikomeza kuyobora icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azayobora Ibiganiro ku ngingo zitandukanye cyane cyane zirebana no gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’abaturage.

Bivugwa ko ibibazo bigarukwaho bikora ku nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu uhereye ku bukungu, ibikorwa remezo, imitangire ya serivisi za taransiporo, uburezi, ubuvuzi, ndetse n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) Mukazayire Nelly ni we uza kuyobora ibiganiro by’umunsi wa mbere nk’Umusangiza w’Amagambo (MC).

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Minisitiri Dr. Bizimana yashimye ubutwari bwa  Ingabire Marie Immaculée umaze umwaka umwe atabarutse 9 Ukwakira 2026 Saa 12:50
  2. Filime Ben’Imana igiye guhagararira u Rwanda mu bihembo bya Oscars 9 Ukwakira 2026 Saa 11:46
  3. Nel Ngabo na Christopher bagiye gutaramira muri Canada 9 Ukwakira 2026 Saa 11:19
  4. Korali Agape yateguje igitaramo Pasiteri Rutayisire azigishamo  9 Ukwakira 2026 Saa 08:49
  5. Abadepite ba EALA basabwe kutaba ba nyamwigendaho  8 Ukwakira 2026 Saa 17:39