Umuryango wa Cherissa washenguwe n’urupfu rwe

Umuryango wa Cherissa washenguwe n’urupfu rwe

Amarangamutima yaganje bamwe mu bo muryango wa Cherissa Uwanjye Tona wari umuririmbyi wa muri Healing Ministries ubwo yasezerwagaho bwa nyuma.

Bimwe mu byagarutsweho na bamwe mu banyamuryango be mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, byiganje ku rukundo rwaranze Cherissa n’urugwiro rwe bavuga ko atazibagirana mu mitima yabo.

Mubyara we yagize ati: “Kubura umuntu wari ufite urukundo nka Cherrisa wahoraga yishimye, imyaka muzi turangana twarakuranye kuva turi abana, sindamubona yababaye, yahoranaga ibyishimo n’intekerezo nziza, biragoye, turamukunda, tuzahora tumukumbura, igitaramo yabaga arimo ntabwo wifuzaga kukivamo.”

Undi muri babyara be yunzemo ati: “Cherissa yagiraga ubuntu cyane, guhera tukiri abana twajyaga tujya kwa masenge, Cherissa agahamagara abana b’abaturanyi tugasangira ifunguro rya mugitondo.”

Mu ijoro ry’itariki ya 8 Ugushyingo 2024, nyina umubyara yasangije abari bari ku kiriyo ubuhamya bw’imibanire ye na Tona, avuga ko yari umwana wihariye mu bihe bye byose no kuva mu bwana bwe, kuko ari we mwana waganiraga cyane ugereranyije n’abavandimwe be, ndetse wasangaga ari we ubasusurutsa bose, bituma yibaza uko bizagenda nyuma yo kumubura.

Mu bindi umubyeyi wa nyakwigendera yagarutseho ni uburyo yari umunyamwete, aho mu myigire ye atigeze amugora, kubera ko ari we wishakiye uko aziga Kaminuza n’amanota y’amashuri yisumbuye atarasohoka, hiyongeraho ko n’akazi yakoraga ari we wakishakiye.

Uyu mubyeyi avuga ko mu bana yahangayikiraga uko babaho aramutse atabari hafi Tona atari arimo.

Uwanjye Tona Cherissa yari umuririmbyi wa Healing Ministries mbere y’uko yitaba Imana tariki yizihije isabukuru y’amavuko tariki 1 Ugushyingo 2024, nyuma akomeza ibyo birori ariko noneho ayizihiza ari kumwe n’inshuti ze tariki 3 Ugushyingo 2024, ari nabwo yitabye Imana akagwa aho bari basohokeye.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo 2024, saa kumI z’umugoroba ari bwo ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Nyakwigendera Uwanjye Tona Cherissa yitabye Imana tariki 3 Ugushyingo 2024
Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo

Nta gitekerezo kiratangwa. Ba uwa mbere gutanga igitekerezo.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. U Bufaransa: Perezida Macron utorohewe n’imyigaragambyo yanze ubwegure bwa Minisitiri  19 Ukwakira 2026 Saa 10:26
  2. Giancarlo Davite yegukanye Huye Rally 2026 na Shampiyona y’u Rwanda 2026 18 Ukwakira 2026 Saa 22:42
  3. Amajyaruguru: Ibipimo by’ubumwe n’ubudaheranwa bigeze kuri 95,3% 18 Ukwakira 2026 Saa 19:08
  4. Twabonye amahirwe ntitwayabyaza umusaruro – Umutoza Haringingo 18 Ukwakira 2026 Saa 10:14
  5. Rayon Sports yatsinzwe na Black Bulls, icyizere cyo kujya mu matsinda gitangira kuyoyoka 17 Ukwakira 2026 Saa 21:40