Umuryango wa Ayra Star ukomeje guhangayikishwa n’uburwayi bwe

Umuryango wa Ayra Star ukomeje guhangayikishwa n’uburwayi bwe

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane nka Ayra Starr akomeje kuremba, ibintu bihangayikishije umuryango we.

Byagaragarijwe mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Kanama 2024, agaragaza Ayra Star aryamye asa nk’ufite intege nke mu buriri, iruhande rwa murumuna we iburyo bwe na nyina ibumoso.

Muri ayo mashusho Ayra yakororaga ubona murumuna we amubaza niba yaba akeneye amazi yo kunywa, gusa Ayra Star akamubwira ko atari ngombwa, ahubwo akavuga ko umubiri we urimo kumuhemukira.

Ati: “Oya ntabwo amazi ari yo akenewe, gusa umubiri wanjye urimo kumpemukira cyane kuko nishimira kuba ndi kumwe n’abakunzi banjye, kubera ko ni byo binzanira umunezero mwinshi, kandi ibiganiro tugirana bituma mpuga sinitekerezeho.”

Ayra Star aherutse gushyira ahagaragara umuzingo we yise The time I turned 21 (TYIT21) yahurijemo Asake na Saye Beat basanzwe bazwiho ihangana muri Nigeria.

Sangiza abandi iyi nkuru
Ibitekerezo 2
Byiringiro davide

Icyonababwira kuko yakora ibishoboka byose akivuza vuba numvamukumbuye ninge muntu uzakumwanyawambere mubafanabe.

Byiringiro davide

Icyonababwira nuko yakora ibishoboka byose akivuza vuba numvamukumbuye ninge muntu uzakumwanyawambere mubafanabe.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Inkuru ziheruka
  1. Umuhanzi The Ben yateguje igitaramo cya New year Groove cya 3 19 Ukwakira 2026 Saa 16:59
  2. Ibihugu by’i Burayi byaburiye abaturage babyo bari mu Bufaransa  19 Ukwakira 2026 Saa 16:14
  3. Amavubi U17 yabonye itike ya CAN 2027 nyuma y’imyaka 15  19 Ukwakira 2026 Saa 15:53
  4. Irene Ntale ababazwa no kuba atarabona urubyaro 19 Ukwakira 2026 Saa 15:38
  5. Gatsibo: Bubakiwe ubwiherero n’ibindi bikorwa by’isukura byatwaye miliyoni 950 Frw  19 Ukwakira 2026 Saa 15:22